Samia Suluhu yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 2 Kanama 2021. Ni kimwe mu bikorwa byari biteganyijwe ko agomba gukora mu ruzinduko rw’iminsi ibiri ari kugirira mu Rwanda.
Perezida Samia Suluhu yashyize indabo ku mva rusange zishyinguwemo Abatutsi bishwe mu 1994.
Mbere yo kujya gusura uru rwibutso, mu ijambo Perezida Suluhu yavugiye muri Village Urugwiro, yihanganishije Abanyarwanda bose kubera Jenoside yakorewe Abatutsi yasize babuze benshi mu bari bagize imiryango yabo.
Muri uru ruzinduko Samia Suluhu ari kugirira mu Rwanda biteganyijwe ko azasura n’Icyanya cyahariwe inganda i Masoro.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!