00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida w’u Bufaransa yandikiwe ibaruwa imushinja guceceka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na

Rabbi Malo Umucunguzi

Kuya 16 June 2015 saa 11:45
Yasuwe :

Imiryango igizwe n’abarwanya ivangura ku Isi hamwe n’iy’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yandikiye Perezida w’u Bufaransa,François Hollande, ivuga ko igihugu cye gikomeje guhisha ukuri ku byabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Umuryango w’ Abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, AERG nk’umwe mu basinye kuri iyi baruwa uvuga ko bifuza ko u Bufaransa bwerura ku ruhare bwabwo muri Jenoside n’ababigizemo uruhare bagakurikiranwa.

Uyobora AERG, Jean De Dieu Milindi, yabwiye IGIHE ati“Ibaruwa ni nyinshi twanditse, ariko igikenewe ni ugushyira ahagaragara ukuri ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside. Icyo twasabye Perezida ni uko nubwo bahakana uruhare bwarwo muri Jenoside, hari abayobozi b’Abafaransa n’abasirikare bagize urwo ruhare, dusaba ko bakurikiranwa.”

Iyi baruwa yo ku cyumweru tariki ya 14 Kamena 2015, ishinja u Bufaransa gufata mu buryo butandukanye Jenoside zabaye, kimwe n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Ivuga ko kuwa 27Mutarama ubwo hibukwaga Jenoside yakorewe Abayahudi, Perezida Hollande yageze ku rwibutso rwa Jenoside y’Abayahudi no ku nkambi ya Auschwitz biciwemo.

Perezida w'u Bufaransa, François Hollande

Ubwo hibukwaga kandi Jenoside y’Abanyarumeniya kuwa 24 Mata, nabwo ngo yari mu mihango yo kwibuka yabereye Erevan, ariko ngo urugendo mu mihango yo Kwibuka i Kigali rwakuweho nyuma yo guceceka gukomeye ku bayobozi b’ u Bufaransa, umwaka ushize.

Iyi miryango kandi ishinja Perezida Francois Hollande kudakomeza inzira y’ ukuri abamubanjirije bari baratangiye guharura , cyane ko ngo nka Nicolas Sarkozy yari yatangiye kugaragaza ibimenyetso byo kuzura umubano w’ u Bufaransa n’ u Rwanda.

Abafaransa bagaragaza ko ubuyobozi bwa Perezida Francois Mitterand wari Perezida mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, bwagize uruhare muri Jenoside nubwo iyi politiki ngo itigeze iganirizwa Abafaransa.

Muri iyi baruwa bavuga kuri abo bayobozi bagira bati “Bamwe muri abo bagize uruhare muri iyo Politiki y’ibanga, baracyagira uruhare mu buzima bwa Politiki kandi baracyari no mu nzego zacu. Iyi Politiki, itarigeze na rimwe iganirwaho mu Nteko Ishinga Amategeko cyangwa imbere y’Abafaransa, yatanze ubufasha bwa politiki, dipolomasi n’ igisirikare, mbere na nyuma ya Jenoside, ku buyobozi bw’ abahezanguni ‘Hutu Power’, kandi leta y’u Bufaransa yari izi neza ko ifite ibitekerezo by’ivangura na Jenoside.”

Iyi miryango kandi ishinja u Bufaransa kwimakaza umuco wo kudahana abakekwaho ibyaha bya Jenoside bari muri iki gihugu, ikanavuga ko nyuma y’imyaka 21 abarokotse Jenoside bagitegereje ukuri.

Bakomeza bagira bati “Bwana Perezida, ku bwabo no ku bw’ u Bufaransa n’ Abafaransa, mugomba guhagarika kwicecekera,mu gatangaza mweruye, ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Abasinye kuri iyi nyandiko barimo Umuryango urwanya ivangura i Burayi, EGAM, Bernard Kouchner wahoze ari Minisitiri w’ ububanyi n’ amahanga w’ u Bufaransa, imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi, AERG na GAERG, Sonia Roland ,Umunyarwanda wabaye Nyampinga w’ u Bufaransa, abanyamakuru, abanditsi n’abandi batandukanye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages