Kuri uyu wa 18 Ukuboza 2013, i Gabiro mu Karere ka Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Prof. Sam Rugege yafunguye ku mugaragaro umwiherero w’abacamanza uzamara iminsi. Muri uyu mwiherero uzamara iminsi itatu witabiriwe n’abacamanza bo mu nkiko zose zo mu Rwanda, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yasabye abacamanza gukomeza intambwe nziza ubucamanza bw’u Rwanda buriho ubu.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yatangaje ko umwiherero w’abacamanza usanzweho mu kazi kabo, ariko uw’uyu mwaka ukaba ufite umwihariko w’uko uretse kuganira ku mwuga wabo w’ubucamanza n’uburyo barushaho kunoza imikorere, hazanaganirwa kuri gahunda z’igihugu n’uruhare rwabo muri izo gahunda harimo nk’iya "Ndi Umunyarwanda". Yasobanuye ko abacamanza ari Abanyarwanda nk’abandi, ko batari mu karwa kabo bwite.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yatangaje ko muri rusange ubucamanza bwo mu Rwanda bufite isura nziza haba imbere mu gihugu no mu mahanga, ibyo bikaba bigaragazwa n’uko abakurikiranira hafi ubucamanza bw’u Rwanda ubu bashima imikorere yabwo.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yashimiye abacamanza umurava bagaragaza mu mikorere myiza ibaranga muri iki gihe, ariko abasaba kutirara ahubwo bakarushaho kunoza imikorere.
Mu rwego rwo kurushaho kunoza imikorere no guteza imbere ubutabera, abacamanza basabwe kurushaho kwihutisha imanza birinda ibirarane, n’aho bikigaragara bikaburanishwa vuba, ibyo bikaba byaranasabwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ku wa 16 Ukuboza 2013 ubwo yagezaga ku Banyarwanda ijambo rikubiyemo ibyo u Rwanda rwagezeho muri uyu mwaka n’ibiteganyijwe mu bihe biri imbere.
Mu bindi abacamanza bagomba kwishimira Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yavuze harimo raporo y’umwaka wa 2012 y’Ikigo cy’imiyoborere mu Rwanda (RGB) ivuga ko abagana inkiko bishimira imikorere yazo ku kigero cya 79,95%, ariko asaba ko iki gipimo cyari gikwiye kugera nibura kuri 90 % cyane cyane hitabwa ku budakemwa bw’imanza.
Ikindi yashimye ni imyitwarire y’abacamanza ku kazi no hanze yako ubu ishimwa kandi n’abahanirwa imyitware mibi akaba ari bake, ariko n’abo bake bakaba bagomba guhinduka kuko hari abagaragaza isura rusange y’Ubucamanza bagendeye ku mikorere mibi ya bamwe kandi ari bake batarangiza neza inshingano zabo. Yongeyeho ati "ntibikwiye ko dukomeza kurebera abo batuma Ubucamanza buhabwa isura mbi itari yo."
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yibukije abacamanza ko batagomba gufata umwuga wabo nk’ubabeshejeho gusa, ko muri uwo mwuga wabo unabafasha kubaka umuryango Nyarwanda barangiza neza inshingano zabo.
Umusaruro utegerejwe muri uyu mwiherero ni ukurushaho kunoza imikorere y’inkiko, hagaragazwa ibibazo biriho n’uko byakemuka n’ingamba zigomba gufatwa mu rwego rwo kurushaho kunoza imikorere.
Inkuru dukesha Urukiko rw’Ikirenga



















TANGA IGITEKEREZO