00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida wa Djibouti yasuye zimwe mu nganda zikorera muri ’Special Economic Zone’

Yanditswe na

Bayingana Bonfils

Kuya 4 March 2016 saa 07:06
Yasuwe :

Mu ruzinduko rw’iminsi ibiri agirira mu Rwanda, Perezida wa Djibouti Ismaïl Omar Guelleh yasuye zimwe mu nganda zikorera mu gace kazwi nka Special Economic Zone mu Karere ka Gasabo.

Perezida Ismaïl Omar Guelleh yeretswe ibikorwa by’iterambere bikorerwa muri Special Economic Zone, atemberezwa muri zimwe mu nganda zihakorera.

Yatemberejwe mu ruganda rwa STRAWTEC rukora inkuta zikoreshwa mu bwubatsi hifashishijwe ibisigazwa by’ingano, asobanurirwa imikorerre n’umusanzu warwo mu kurengera ibidukikije.

Umuyobozi w’uruganda rwa STRAWTEC, Eckardt M.P Dauck, yavuze ko yatewe ishema no kwakira Perezida wa Djibouti no kuba urwo ruganda ari rumwe mu zatoranyijwe.

Ati “Nishimiye kuba twasuwe na Perezida wa Djibouti, ni igihugu dutekereza kuba twakoreramo ndetse na Addis Ababa. Ibikorwa byacu biri ku rwego mpuzamahanga ndetse bifite ireme kurusha n’ibyo twakoraga i Burayi[….] Ndizera ko u Rwanda ruzakomeza kubona abashoramari mpuzamahanga bazakora ibikorwa nk’ibi”.

Eckardt M.P Dauck(Ibumoso) aha ikaze Perezida wa Djibouti

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya STRAWTEC, Jean Paul Nzeyimana, yasonuye ko kuba bakoresha inkuta zikozwe mu bisigazwa by’ingano, ari umusanzu ukomeye mu kurengera ibidukikije.

Nzeyimana yagize ati “Kubaka hifashishijwe ubu buryo, bitandukanye no kubaka wabanje gucukura ushaka umucanga, amatafari, amabuye n’ibindi kuko twe tuba dufite inkuta zikoze neza ku buryo inzu ishobora kubakwa mu mezi abiri mu gihe mu buryo busanzwe yari kubakwa mu mwaka umwe”.

Igihugu cya Djibouti n’u Rwanda bisanzwe bifitanye umubano wihariye mu by’ubucuruzi dore ko tariki ya 20 Werurwe mu 2013, Djibouti yahaye u Rwanda ubutaka bungana na hegitare 20 buri ku byambu by’icyo gihugu kugira ngo u Rwanda rubashe koroherwa n’ubuhahirane.

Djibouti ni igihugu giherereye mu ihembe rya Afurika. Kugera mu 2013 yari ituwe n’abaturage 872,932.

Ismaïl Omar Guelleh w’imyaka 68 ari kuyobora iki gihugu kuva mu 1999 aho yatoranyijwe muri uwo mwaka bwa mbere ngo asimbure nyirarume Hassan Gouled Aptidon.

Perezida wa Djibouti Ismaïl Omar Guelleh
Hasobanuwe byinshi ku mikorere ya Special Economic Zone
Umuyobozi wa STRAWTEC, Eckardt M.P Dauck, asobanurira Perezida wa Djibouti uko urwo uruganda rukora
Izi nkuta zikorwa hifashishijwe ibyatsi by'ingano
Umuyobozi w’uruganda rwa STRAWTEC, Eckardt M.P Dauck
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya STRAWTEC, Jean Paul Nzeyimana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages