00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida wa Estonia ategerejwe mu Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 November 2017 saa 07:05
Yasuwe :

Kersti Kaljulaid w’imyaka 48 uyobora Estonia kuva tariki ya 10 Ukwakira 2016, kuri uyu wa Kane ategerejwe mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rukurikira izo ari kugirira muri Afurika aho araba akubutse muri Ethiopia.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Estonia, byatangaje ko Perezida Kersti Kaljulaid usanzwe ari umubyeyi w’abana bane, agirira uruzinduko mu Rwanda nyuma y’urwo yagiriye muri Ethiopia aho yahuye n’abayobozi batandukanye barimo n’ab’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.

Ubusanzwe Estonia ni igihugu cy0 mu Majyaruguru y’u Burayi kiza mu bya mbere mu mikoreshereze y’ikoranabuhanga muri gahunda zitandukanye.

Gifite ubuso bwa kilometero kare 45,336, ndetse gituwe n’abaturage 1,294,455 nkuko ibarura ryo mu 2011 ribigaragaza.

Perezida Kaljulaid yahuriye muri Ethiopia na Amb. Albert M. Muchanga, usanzwe ari Komiseri w’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe ushinzwe Ubucuruzi n’Inganda.

Bombi baganiriye imikoranire hagati ya Afurika n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Uhagarariye inyungu za Estonia muri Kenya, Kadri Humal-Ayal, yabwiye The New Times ko igihugu cye kiri gushaka uko cyakwagura imikorere hamwe n’ibindi harebwa cyane ku hari amahirwe.

Yakomeje atangaza ko Estonia n’u Rwanda ari ibihugu bibiri bihuriye kuri byinshi kandi bifite amahirwe akomeye mu gukorana mu by’iterambere ryo gushaka ibisubizo hakoreshejwe ikoranabuhanga n’imikoreshereze y’ikoranabuhanga muri gahunda za Leta kimwe no mu zindi gahunda.

Perezida wa Estonia ategerejwe mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages