00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yatorewe kuyobora AU

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 30 January 2017 saa 03:12
Yasuwe :

Perezida wa Guinea, Alpha Condé, yatorewe kuyobora Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, AU, asimbuye Perezida wa Tchad, Idriss Déby Itno wawuyoboraga mu gihe cy’umwaka.

Condé yatorewe mu nama ya 28 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma ba Afurika yunze Ubumwe, AU, irimo kubera i Addis Ababa muri Ethiopia, kuva kuri uyu wa 30 Mutarama kugeza kuwa 31 Mutarama 2017.

Umuyobozi wa AU atorerwa manda y’umwaka umwe, ni umwanya ugenda uhererekanywa n’abakuru b’ibihugu hakurikijwe uturere dutanu twa Afurika aritwo; Amajyepfo, Amajyaruguru, Uburengerazuba, Iburasirazuba no hagati.

Idriss Déby yari amaze umwaka ayoboye AU, aho yasimbuye Perezida wa Zimbabwe, Robert Mugabe. Nyuma yo gusimburwa ku ntebe y’Ubuyobozi bwa AU, Idriss Déby yashimiye mugenzi Alpha Condé.

Mu 2001 nibwo umurwango wari OUA wahindutse AU, uyoborwa bwa mbere na Perezida wa Afurika y’Epfo, Thabo Mbeki.

Kuri iki gicamunsi kandi abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bafite akazi katoroshye ko gutora Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo ya AU, usimbura Dr. Dlamini Nkosazana Zuma. Abakandida batanu barimo; Agapito Mba Mokuy wo muri Equatorial Guinea, Amina Mohamed wo muri Kenya, Moussa Faki Mahamat wo muri Tchad, Abdoulaye Bathily wa Senegal na Pelonomi Venson-Moitoi wo muri Botswana.

wa Guinea, Alpha Condé usaba abakuru b'ibihugu bya Afurika kubaha inama za AU nk'uko bubaha izo bitabira mu Burayi na Aziya
Itno ashyikiriza ubuyobozi Déby
Perezida Kagame ari kumwe Perezida wa Guinea, Alpha Condé uyobora AU muri iki gihe
Perezida Kagame aganira na Alpha Condé na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages