Perezida Embaló yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 7 Werurwe 2022, yakirwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Ahamahanga, Dr Vincent Biruta.
Biteganyijwe ko uretse ibiganiro ari bugirane na Perezida Kagame, uyu Mukuru w’Igihugu ari bunasure Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi.
Perezida Kagame na Umaro Sissoco Embaló baherukaga guhura muri Gashyantare aho bombi bari bitabiriye umuhango wo gutaha Stade Abdoulaye Wade iri mu Mujyi wa Dakar.
Perezida Umaro Sissoco Embaló agiriye uruzinduko mu Rwanda nyuma y’iminsi mike yugarijwe n’ibibazo by’umutekano muke byatumye muri Gashyantare haburizwamo igikorwa cyo gushaka ku muhirika ku butegetsi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!