Perezida Kitaoka uri mu ruzinduko mu Rwanda hagati ya 17-21 Nyakanga 2019, yasuye uru rwibutso kuri uyu wa 18 Nyakanga 2019 ari kumwe n’abandi bayobozi ba JICA mu Rwanda.
Abakozi b’urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali babanje kubasobanurira ibice bitandukanye birugize, bishushanya amateka yaranze u Rwanda mbere, mu gihe na nyuma ya Jenoside yakorwe Abatutsi.
Bakurikijeho kureba filimi mbarankuru isobanura ayo mateka, bashyira indabo ku mva ziruhukiyemo imibiri ibihumbi bisaga 250 y’Abatutsi biciwe hirya no hino mu Mujyi wa Kigali, nyuma basobanurirwa amateka agize ibice bitandukanye by’urwo rwibutso.
Perezida Kitaoka yavuze ko ari inshuro ya kabiri asuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali kandi ko ahora ashengurwa n’amateka rubitse kuko amwibutsa ibyabaye ku gihugu cye mu myaka 74 ishize.
Icyo gihe nibwo Umujyi wa Hiroshima n’uwa Nagasaki yaterwagaho ibisasu kirimbuzi intambara ya kabiri y’Isi irangira, bigahitana ubuzima bw’ababarirwa mu bihumbi 210.
Ati “Ni ibintu bigoye kubitekereza. Ikinkora ku mutima mu by’ukuri ni uburyo abanyarwanda na guverinoma y’u Rwanda babashije kwikura muri ariya mateka bakimakaza politiki nziza, u Rwanda rukaba ari ighugu cyiza. Ibyo babisangiye n’Abayapani.”
Uyu muyobozi yavuze ko ayo mateka ajya gusa u Rwanda n’u Buyapani byaciyemo bituma igihugu cye giha agaciro kandi kikishimira u Rwanda.
Uyu muyobozi asuye u Rwanda nyuma y’uruzinduko Perezida Kagame yagiriye mu Buyapani muri Mutarama 2019, bakaganira ku ngingo zitandukanye zigamije gushyigikira gahunda z’iterambere mu Rwanda ndetse bagasezerana ko na we azarusura.
Biteganyijwe ko uretse uru rwibutso azanasura ibikorwa bitandukanye mu Rwanda biterwa inkunga na JICA birimo, k-Lab, Fab-Lab, ikiraro n’umupaka byo ku Rusumo, ndetse akazanagirana ibiganiro na Perezida Paul Kagame.
Amafoto: Niyonzima Moïse



















TANGA IGITEKEREZO