00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida wa Mali yifatanyije n’Abanyarwanda babayo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 30 April 2018 saa 12:27
Yasuwe :

Abanyarwanda baba muri Mali n’inshuti zabo bahuriye mu murwa mukuru, Bamako, bibuka ku nshuro ya 24, Jenoside ykorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Uyu muhango wabaye ku wa 28 Mata 2018, witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo Perezida w’icyo gihugu, Ibrahim Boubacar Keita, abaminisitiri batanu bacyo; Pierre Buyoya wahoze ari Perezida w’u Burundi; abadipolomate n’abandi bahagarariye imiryango mpuzamahanga.

Perezida Ibrahim Boubacar Keita na Ambasaderi Harebamungu, bafatanije gucana urumuri rw’icyizere.

Afungura uwo muhango, Perezida w’Ihuriro ry’Abanyarwanda baba muri Mali, Dr. John Nzungize, yasobanuriye abawitabiriye uko u Rwanda rwaguye mu icuraburindi rya Jenoside mu 1994, yabaye ku mugambi wacuzwe wo kwica no kurimbura Abatutsi, bakicwa urw’agashinyaguro.

Dr Nzungize yasobanuye ko kwibuka ari umwanya Abanyarwanda baba babonye wo guha icyubahiro Abatutsi bishwe bazira uko Imana yabaremye no kuzirikana ububabare bahuye nabwo.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Mali, Dr Harebamungu Mathias, yunzemo ko kwibuka atari ukwereka amahanga ububabare u Rwanda rwaciyemo ahubwo ni no kugira ngo azirikane ubuzima bw’Abatutsi bwangijwe na Leta mbi n’Interahamwe kandi bigakorwa amahanga arebera.

Amb. Harebamungu yashimiye Mali na Perezida wayo ku buryo butandukanya bagerageza kuba hafi u Rwanda n’Abanyarwanda, by’umwihariko ku kuba yaraje kwifatanya narwo ubwo rwibukaga ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Perezida wa Mali, Ibrahim Boubacar Keita, yashimye umuhate n’umurava Abanyarwanda bagaragaje mu kubaka igihugu nyuma y’amateka asharira banyuzemo, avuga ko bikwiye kubera urugero Abanyafurika.

Perezida wa Mali Ibrahim Boubacar Keita na Ambasaderi w’u Rwanda, Harebamungu Mathias, bacanye urumuri rw’icyizere
Perezida wa Mali, Ibrahim Boubacar Keita yifatanyije n'Abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Perezida wa Mali, Ibrahim Boubacar Keita yifatanyije n'Abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Mali: Abagera kuri 250 bifatanyije kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages