00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Burera yeguye

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 12 February 2015 saa 10:54
Yasuwe :

Bumbakare Pierre Celestin,wari Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Burera, yeguye ku miriyo ye, abaturage n’ubuyobozi bw’akarere ngo bakaba bakiriye icyo cyemezo cye neza bamushimira ubunyangamugayobamubonanye. Bumbakare wari ugiye kumara imyaka ibiri n’igice ari Perezida w’Inama Njyanama y’aka karere bivugwa ko yeguye ku mpamvu ze bwite, akaba yari umujyanama mukuru uhagarariye umurenge wa Nemba.
Tariki ya 11 Gashyantare 2015, ni bwo Bumbakare yashyikirije Inama Njyanama ibaruwa (…)

Bumbakare Pierre Celestin,wari Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Burera, yeguye ku miriyo ye, abaturage n’ubuyobozi bw’akarere ngo bakaba bakiriye icyo cyemezo cye neza bamushimira ubunyangamugayobamubonanye.

Bumbakare wari ugiye kumara imyaka ibiri n’igice ari Perezida w’Inama Njyanama y’aka karere bivugwa ko yeguye ku mpamvu ze bwite, akaba yari umujyanama mukuru uhagarariye umurenge wa Nemba.

Tariki ya 11 Gashyantare 2015, ni bwo Bumbakare yashyikirije Inama Njyanama ibaruwa isezera ku mirimo yari ashinzwe agaragaza ko yeguye ku mpamvu ze bwite.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Sembagare Samuel, yatangarije IGIHE ko Bumbakare yari inyangamugayo, akaba yeguye ntacyo ashinjwa, ahubwo bari bakimukeneye.

Yagize ati “ Nta kindi kibazo cyabayeho, ahubwo yatubwiye ko yeguye kubera impamvu z’akazi k’ubugenzuzi( consultance) agiye gukorera mu gihugu cyo hanze y’u Rwanda. Naho ubundi Bumbakare ni umugabo w’inyangamugayo, mu gihe cy’imyaka ibiri n’igice twari tumaranye yagiye adufasha muri byinshi. Kuko yatugiraga inama tugafata ibyemezo dushingiye ku mategeko.Abanyaburera turamushimira ibikorwa byiza twakoreye hamwe mu gihe gito twari tumaranye.”

Sembagare yakomeje avuga ko Bumbakare yari umuyobozi mwiza, ukorana ubushishozi, kandi ngo yaharaniraga iteka icyateza imbere abanyaburera n’igihugu muri rusange.

Bumbakare yabaye Komiseri ushinzwe imisoro y’imbere mu gihugu mu kigo cy’igihugu gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro (RRA); yabaye n’umuyobozi ushinzwe iby’amategeko muri Minisiteri y’Ubutabera, ariko mu mpera z’umwaka ushize wa 2014 Inama y’Abaminisitiri imwemerera guhagarika imirimo ya Leta.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages