Kuri uyu wa Kane nibwo Perezida Duterte, uzwiho kwica abantu, cyane cyane abakekwaho gukoresha ibiyobyabwenge, yumvikanye mu biro bye avuga ayo magambo.
Yagize ati “Ni ibihe byaha ngira? Nigeze niba amafaranga n’umuntu n’umwe? Hari uwo nigeze se ncira urubanza agafungwa? Icyaha kimwe rukumbi cyanjye ni uko nishe inzirakarengane.”
Perezida Duterte asanzwe ukurikiranyweho n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha ku byaha birimo icyibasira inyokomuntu.
Muri Kanama, impirimbanyi z’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu n’imiryango umunani y’abanya-Philippines, basabiye Perezida Duterte ko yashyikirizwa ubutabera akaryozwa ubuzima bw’abantu ibihumbi yishe, mu rugamba rwe rwo kurwanya ibiyobyabwenge.
Kuri uyu wa Gatanu, Senateri Rizza Hontiveros, yagize ati “Amagambo ye abyemeza, azaba ikimenyetso simusiga ku bantu bamusabira kugezwa imbere y’ubutabera.”
Umuyobozi mu muryango wita ku burenganzira bwa muntu, Amnesty International, Minar Pimple, nawe yashimangiye ko iyo mbwirwaruhame ishobora gushingirwaho akorwaho iperereza.
Gusa Umuvugizi wa Perezida Duterte, Harry Roque, yabwiye imwe muri radiyo zikorera muri icyo gihugu ati “Musanzwe muzi Perezida. Ntabwo ibyo yavuze yari akomeje. Niko ateye, yikundira gutebya, yerekana uburyo atajenjeka.”
Umwe mu basenateri utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Duterte, yabwiye Inteko ko urugamba rwo kurwanya ibiyobyabwenge rumaze guhitana abasaga ibihumbi 20.
Hagati ya Nyakanga 2016 na Ugishyingo 2017, rwaguyemo abantu 3,967.
























TANGA IGITEKEREZO