00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida wa Rotary International ategerejwe i Kigali

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 20 March 2024 saa 11:21
Yasuwe :

Perezida w’umuryango Rotary International, Gordon McInally ategerejwe mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu ruzatangira kuwa Kane tariki 21 Werurwe, rusozwe tariki 23 Werurwe 2024.

Ni uruzinduko rugamije gushimangira umubano mwiza hagati ya Leta y’u Rwanda na Rotary International wubakiye ku ndangagaciro z’ingenzi z’uyu muryango ari zo amahoro no kurwanya amakimbirane, kurwanya indwara, guharanira ubuzima bwiza bw’umubyeyi n’umwana, uburezi ubukungu, isuku n’isukura ndetse no kwita ku bidukijie.

Ni ku nshuro ya gatatu Perezida w’Umuryango Rotary International araba akoreye uruzinduko mu Rwanda aho mu 2017 uwawuyoboraga, K.R. Ravindran yarusuye ndetse no mu 2022 Shekhar Mehta wawuyoboraga akarusura ubwo yari yitabiriye inama ya CHOGM.

Hamwe mu hazasurwa na Perezida wa Rotary International harimo Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi , Ikigo cya Rotary International cyita ku barwayi ba kanseri kiri i Kinyinya, Isomero Rusange rya Kigali, imishinga ya Rotary International iri mu Bugesera, Pariki y’Igihugu y’Akagera ndete anagirane ibiganiro n’inzego z’uburezi n’ubuzima.

Rotary Club y’u Rwanda habarwa ko nibura ibikorwa byayo mu mishinga inyuranye y’iterambere bibarirwa mu gaciro ka miliyoni 3.5 z’amadolari. Ni imwe mu zitera imbere ku buryo bushimishije mu Karere ka 9150 iherereyemo.

Nibura mu gihembwe cya mbere cya 2024, Rotary y’u Rwanda yiyongeyeho Clubs zigera mu munani zirimo ebyiri z’abakuru, imwe y’urubyiruko n’eshanu zo mu mashuri, ziyongera ku zindi 10 zisanzwe.

Rotary y’u Rwanda ni ishami rya Rotary International ribarizwa mu Karere ka 9150. Rotary International igizwe na clubs zirenga 35.000 n’abanyamuryango barenga miliyoni 1.4 bakora ibikorwa by’ubugiraneza hirya no hino ku Isi.

Uyu muryango uri mu y’ubugiraneza ikomeye ku Isi, wagize uruhare rukomeye mu bukangurambaga bwo kurandura indwara y’imbasa aho wagiye ufatanya n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima.

Gordon McInally uyobora Rotary International ategerejwe i Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages