00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida wa Sena yakiriye Ambasaderi wa Angola mu Rwanda

Yanditswe na Ishimwe Rugamba Ornella
Kuya 5 August 2025 saa 10:50
Yasuwe :

Perezida wa sena, Dr. Kalinda François Xavier, yakiriye Ambasaderi wa Angola mu Rwanda, Alfred Dombe, hamwe n’itsinda ry’abamuherekeje, baganira ku mubano mwiza usanzwe hagati y’ibihugu byombi ndetse no kwagura ubucuruzi n’ishoramari hagati y’ibihugu byombi.

Ibi byabaye kuri uyu wa 5 kanama 2025 akaba ari ku nshuro ya mbere Amb. Alfred Dombe yari asuye Sena agamije kureba aho ikorera.

Perezida wa Sena, Dr. Kalinda, yagize ati “Twaganiriye ku mubano mwiza usanzwe uhari hagati y’u Rwanda na Angola ushingiye ku butwererane mu nzego zitandukanye, kuko twasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bintu byinshi byerekeranye n’ubukungu, ikoranabuhanga, uburezi n’ubuhinzi, tukaba rero twamusabye cyane cyane ko twifuza ko ayo masezerano yashyirwa mu bikorwa, ariko cyane cyane tukibanda ku masezerano yerekeye ubucuruzi n’ishoramari."

U Rwanda na Angola ni ibihugu bisanzwe bifitanye amasezerano mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’imigenderanire, aho byakuriranyeho Visa ku baturage babyo.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr. Olivier Nduhungirehe, mu Ugushyingo 2024, yashimangiye ko umubano hagati y’ibihugu byombi ukomeje gukomera.

Ndetse ashimangira uruhare rwa Angola mu guhuza ibiganiro bigamije amahoro mu burasirazuba bwa RDC, ndetse yemeza ko u Rwanda ruzakomeza gufatanya na Angola mu guteza imbere amahoro, umutekano n’iterambere ry’akarere.

Perezida wa Sena, Dr. Francois xavier Kalinda, yakiriye Ambasaderi wa angola, Alfred Dombe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages