00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida yihanangirije abayobozi barya ruswa

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 17 July 2026 saa 02:24
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yifashishije urugero rw’ikibazo umushoramari w’umunyamahanga yahuye na cyo ku nkombe z’Ikiyaga cya Muhazi, yihanangiriza abayobozi bananiza abashoramari bagamije kugira ngo babahe ruswa.

Mu Nama ya Biro Politiki y’umuryango FPR Inkotanyi yabereye muri Intare Arena kuri uyu wa 17 Nyakanga 2026, Perezida Kagame yagaragaje ko abayobozi n’abashoramari bakabaye bifatanya gukemura ibibazo.

Yagize ati “Ushaka gushora imari, arakugana, mukaganira ikibazo, mukagikemura? Cyangwa umushyira aho ngaho, ukamubwira gutegereza kandi muri uko gutegereza ngo yibwirize, agire uko agutunganyiriza? Birahari uyu munsi, bibaho.”

Kuri iki kibazo cya Muhazi, yasobanuye ko uyu mushoramari yashakaga kubaha ahantu azajya ashyira ubwato, umuyobozi amubwira ko bitashoboka, ariko nyuma biza kumenyekana ko yashakaga kumusaba ruswa.

Ati “Kuri Muhazi, icyo kibazo nizere ko cyakemutse. Umuntu wakoraga iby’amajyambere ku mazi, yarahubatse inzu, ni umuntu uturuka hanze ushaka gukora ishoramari. Ashyira ubwato ku mazi, ashaka kugira ngo yubake aho buzajya buparika. Umuyobozi w’aho ngaho ati ‘No! Ntushobora kubikora.’ Bijya aho, ariko biza kumenyekana ko yashakaga ko abanza kumutugira kugira ngo amwemerere.”

Perezida Kagame yavuze ko abayobozi bakora batyo cyangwa abashaka gukora batyo, bakwiye kumenya ko kunaniza abashaka serivisi hagamijwe kubaka ruswa ari icyaha kitababarirwa.

Yagize ati “Niba harimo abayobozi bazakora batyo bicaye hano cyangwa bakora batyo, umenye ngo ni icyaha ubundi tudakwiye no kukubabarira twakumenye. Ntibikwiye, ntibijyanye na RPF, ntibijyanye na politiki nshya y’igihugu cyacu twubaka, dushaka kubaka.”

Perezida Kagame yasabye abayobozi kujya bakurikirana ibibazo bigaragara ko ari bito nk’ibi, kuko biteza umwuka mubi kandi bitakabayeho.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages