Kuri uyu wa Mbere Nyirasafari nibwo yahererekanyije ububasha na Uwacu Julienne wari umaze imyaka irenga itatu ayobora Minispoc, amumurikira abakozi bakoranaga n’ibikorwa bitandukanye iyi Minisiteri ifite.
Mu bikorwa by’imikino Uwacu yabwiye umusimbuye ko mu mishinga ikomeye amusigiye harimo gusoza gahunda yo kuvugurura Stade nto y’imikino y’intoki ‘Petit stade Amahoro’ ikajya ku rwego rwo kwakira abantu ibihumbi 10 bicaye neza.
Nyirasafari yanashyikirijwe imishinga yo kubaka Stade nshya zo mu turere zirimo; Stade ya Nyagatare, iya Bugesera n’iya Ngoma.
Nyuma yo guhererekanya ububasha Nyirasafari yasabye abakozi ba Minispoc n’abafatanyabikorwa bayo gukomeza gukorera hamwe kuko aje gukomereza aho mugenzi we yari agejeje.
Ati “Politike ya Siporo n’umuco zisanzwe zihari, hari n’amategeko abigenga, nje kugira ngo nshyire mu bikorwa iyo mirongo isanzwe ihari nta kindi”.
“Icyo ngiye guheraho ni ukureba ibyo abo nsimbuye batangiye kuko birahari byiza ngomba kurangiza vuba nta kintu cy’imwihariko. Icyo nzashyiramo imbaraga ni ugukorana neza n’ikipe nsanze kandi nizeye ko bazamfasha kugera ku ntego.”
Abajijwe niba yari asanzwe akurikirana ibikorwa by’imikino yasubije ati “Nsanzwe mbikurikirana kuko nsanzwe muri guverinoma, byinshi byemezwa muri siporo mba mbizi. Nkiri muto nakinnye Volleyball ariko ubu mfite inshingano zo guteza imbere imikino yose si uwo nakinnye gusa.”
Uyu muhango w’ihererekanyabubasha wanitabiriwe n’abakozi ba Minispoc n’abafatanyabikorwa bayo barimo umuyobozi wa komite Olempike y’u Rwanda Amb. Munyabagisha Valens.



















TANGA IGITEKEREZO