00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

‘Petit Stade yakira abagera ku 10 000’, umushinga wasigiwe Minisitiri Nyirasafari

Yanditswe na Ngabo Roben
Kuya 22 October 2018 saa 07:19
Yasuwe :

Minisitiri mushya w’umuco na siporo, Nyirasafari Espérance, yasigiwe imishinga irimo kubaka Stade y’imikino y’intoki ‘Petit Stade’, yakira abantu 10 000, igomba kubakwa i Remera.

Kuri uyu wa Mbere Nyirasafari nibwo yahererekanyije ububasha na Uwacu Julienne wari umaze imyaka irenga itatu ayobora Minispoc, amumurikira abakozi bakoranaga n’ibikorwa bitandukanye iyi Minisiteri ifite.

Mu bikorwa by’imikino Uwacu yabwiye umusimbuye ko mu mishinga ikomeye amusigiye harimo gusoza gahunda yo kuvugurura Stade nto y’imikino y’intoki ‘Petit stade Amahoro’ ikajya ku rwego rwo kwakira abantu ibihumbi 10 bicaye neza.

Nyirasafari yanashyikirijwe imishinga yo kubaka Stade nshya zo mu turere zirimo; Stade ya Nyagatare, iya Bugesera n’iya Ngoma.

Nyuma yo guhererekanya ububasha Nyirasafari yasabye abakozi ba Minispoc n’abafatanyabikorwa bayo gukomeza gukorera hamwe kuko aje gukomereza aho mugenzi we yari agejeje.

Ati “Politike ya Siporo n’umuco zisanzwe zihari, hari n’amategeko abigenga, nje kugira ngo nshyire mu bikorwa iyo mirongo isanzwe ihari nta kindi”.

“Icyo ngiye guheraho ni ukureba ibyo abo nsimbuye batangiye kuko birahari byiza ngomba kurangiza vuba nta kintu cy’imwihariko. Icyo nzashyiramo imbaraga ni ugukorana neza n’ikipe nsanze kandi nizeye ko bazamfasha kugera ku ntego.”

Abajijwe niba yari asanzwe akurikirana ibikorwa by’imikino yasubije ati “Nsanzwe mbikurikirana kuko nsanzwe muri guverinoma, byinshi byemezwa muri siporo mba mbizi. Nkiri muto nakinnye Volleyball ariko ubu mfite inshingano zo guteza imbere imikino yose si uwo nakinnye gusa.”

Uyu muhango w’ihererekanyabubasha wanitabiriwe n’abakozi ba Minispoc n’abafatanyabikorwa bayo barimo umuyobozi wa komite Olempike y’u Rwanda Amb. Munyabagisha Valens.

Nyirasafari (ibumoso) ari kumwe na Minisitiri Uwacu (iburyo) basinya mbere yo guhererekanya ububasha
Bahererekanya ububasha
Banyuzagamo bombi bakamwenyura
Umuyobozi wa Komite Olimpiki, Valens Munyabagisha yitabiriye uyu muhango
Uwacu na Nyirasafari basezeranaho
Nyirasafari yasabye ubufatanye n'abo bagiye gukorana
Uwacu Julienne yasize imishinga irimo uwa Petit Stade
Bafashe ifoto y'urwibutso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages