Mu banyeshuri 253 barangije muri iyi Kaminuza uyu mwaka, abagore ni 134 bahwanye na 53%, mu gihe n’abagabo 119 bangana na 47%. Mu banyeshuri bane ba mbere, batatu ni abagore.
Dr Innocent Sibomana ukuriye ishami rya PIASS i Karongi, yavuze ko kuba abagore ari bo benshi barangije muri iyi kaminuza bivuze ko inzitizi zatumaga umugore atiga zavuyeho.
Ati “Bishatse kuvuga ko inzitizi zatumaga umugore atiga zavuyeho ariko kandi nabo ubwabo baratinyutse bariga kandi ni na wo murongo wa Leta. Twe turabyishimira cyane.”
Mukashema Catherine w’imyaka 55 urangije mu ishami ryo kwigisha Icyongereza, yasabye bagenzi be kugera ikirenge mu cye. Yize abifatanya no kwigisha ariko ntibyamubujije kugira amanota meza cyane ko afite second class upper division.
Ati “Abagore turashoboye tugomba kwiga dushyizeho umwete kuko byanagaragaye ko abazanye amanota ya mbere habonetsemo abagore babaye indashyikirwa. Nashishikariza na bagenzi banjye bandi gukunda uburezi bakiga kuko niyo soko y’iterambere”.
Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Igihugu ishinzwe amashuri makuru na Kaminuza, Dr Rose Mukankomeje yashimye uruhare rw’iyi kaminuza mu guteza imbere igihugu binyuze mu gutegura abarimu,abihayimana n’abahanga mu masomo.
Avuga ko abanyeshuri barangiza muri za kaminuza bakwiye guherekezwa bagafashwa kubona ibyo bakeneye kugira ngo babashe guhanga imirimo no kurema amahirwe y’akazi.
Ati “Mwitezweho kuba urumuri muri sosiyete aho mugiye, muharanira iterambere ry’umuryango nyarwanda. Icyo nabwira ubuyobozi bwa PIASS, ni uko Minisiteri y’uburezi izakomeza gukorana neza namwe n’abandi bafatanyabikorwa mu burezi kugira ngo tubashe kugera ku ntego duhuriyeho yo guha uburezi bufite ireme abazadukomokaho.”
Ni ku nshuro ya munani Kaminuza ya PIASS ihaye impamyabumenyi abarangijemo, uyu mwaka ikaba yashyize ku isoko ry’umurimo abanyeshuri 253 barimo 175 bize mu ishami rya Huye na 78 bize mu ishami rya Karongi.
























TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!