Pierre Buyoya uhagarariye ku buryo budasanzwe Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika muri Mali no mu gace kose ka Sahel, aratangaza ko n’ubwo umutwe w’ingabo za MISMA, udafite ibikoresho nk’iby’Abafaransa, igikorwa cyo kurinda umutekano muri Mali kizatungana nk’uko babisabwe.
Buyoya atangaza ko icyangombwa atari ukwigeraranya n’ingabo z’Abafaransa kuri batangiye kugabanya umubare w’ingabo zabo muri Mali, ahubwo ko icyo bashyize imbere ari ugukora neza icyabajyanye.
Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Le Figaro cyandikirwa mu Bufaransa, ingabo z’Abafaransa zatangiye kuva muri Mali, zikaba zirimo gusimburwa n’iz’Umuryango wa Afurika y’Iburengerazuba Cédéao, zizafasha iza Mali kugarura no gucunga umutekano ahantu Abafaransa batse intagondwa zitsimbaraye ku mahame y’idini ya Isilamu zari zarigaruriye Amajyaruguru ya Mali.
Hashize amezi menshi abantu bakomeye ku Isi binubira ukudakorana umwuga, kubura ibikoresho n’imyitwarire mibi y’izo ngabo zikomoka muri Afurika y’Iburengerazuba, dore ko ari na zo ziri muri uwo mutwe ku buryo uwitwa Michael Sheehan, Umujyanama muri Minisiteri y’Ingabo ya Leta Zunze Ubumbwe za Amerika yavuze ko uwo mutwe w’ingabo zo mu bihugu bya Afurika y’Iburengerazuba nta kintu na kimwe ushoboye.
Buyoya wigeze kuyobora u Burundi avuga ko ari bo bagize igitekerezo cyo kubohoza Amajyaruguru ya Mali mbere y’Abafaransa, ariko ko Abafaransa babarushije uburyo barabatanga, ko ariko na bo biteguye kubasimbura neza kuko bagenda biyubaka.



















TANGA IGITEKEREZO