Iryo sezerano PL yaritanze kuri uyu wa Kabiri mu bikorwa byo kwiyamariza imyanya y’Abadepite muri utwo turere two mu Ntara y’Amajyepfo.
Perezida wa PL, Mukabalisa Donatille, yabijeje ko nibatorwa, mu nshingano z’abadepite zo gutora no kwemeza ingengo y’imari y’igihugu n’amategeko, bazita ku bikorwa bifitiye abaturage akamaro nk’ubuhinzi, uburezi n’ibindi.
Yagize ati “Dushaka ko abana bacu bagira uruhare mu guteza imbere igihugu cyacu. Ntibyashoboka bitanyuze mu bushakashatsi n’ikoranabuhanga. Nitugera mu Nteko tuzakora ku buryo byongererwa ingengo y’imari.”
Mukabalisa yanabijeje ko bazashyira imbaraga mu buvugizi no gushishikariza abantu kwibumbira muri Koperative kandi hagashyirwaho amategeko anoza imikorereye yazo.
Yakomeje agira ati “Tuzakurikirana ko ayo makoperative acunzwe neza, ayobowe neza, akora neza kugira ngo ateza imbere abanyamuryango kuko iyo utanze wa mugabane, uba ukeneye kubonamo byinshi ngo ukire.”
PL yanasezeranyije abaturage kuzakora ubuvugizi ku buryo ireme ry’uburezi rizamuka, guteza imbere ishoramari, guteza imbere mwarimu, gushyiraho banki yihariye n’ikigega cy’ubwishingizi cy’ubuhinzi n’ubworozi n’ibindi.
Abaturage bo muri utu turere, bakiranye yombi imigabo n’imigambi y’abakandida ba PL nk’uko Mukarubayiza Marie wo mu Karere ka Gisagara yabihamirije IGIHE.
Ati “Ni byiza rwose ariko ikindi bazadufasha, hari nk’abantu bafite ubutaka bunini ariko ntibwere kubera ifumbire nke. Nk’abo babakoreye ubuvugizi bakabona amatungo magufi cyangwa n’amaremare byadufasha kongera umusaruro wa bwa buhinzi.”
Ahobantegeye Rachel wo mu Karere ka Huye yasabye ko mu gihe batorwa, bazajya begera abaturage bakareba ubuzima babayeho, bakabakorera ubuvuzi bagahindurirwa ibyiciro by’ubudehe bitajyanye n’ubushobozi bwabo.
PL ni ishyaka ryashinzwe tariki 14 Nyakanga 1991.
Iri shyaka rihagarariwe n’abakandida 80, mu matora y’abadepite ateganyijwe ku wa 2 Nzeri ku banyarwanda baba mu mahanga na tariki 3 Nzeri 2018 ku bari imbere mu gihugu.



















TANGA IGITEKEREZO