Ni igikorwa cyabereye mu Karere ka Musanze kuri iki Cyumweru, gihuzwa no guhemba abakobwa batsinze neza ibizamini bya leta, amatsinda aharanira uburenganzira bw΄umukobwa na koperative zirwanya imirire mibi, igwingira ry΄abana n΄inda zitateguwe mu bangavu. Cyateguwe ku bufatanye n’Umuryango Imbuto Foundation.
Muri ubu bukangurambaga hazifashishwa ubutumwa buzanyuzwa mu bihangano bigaragaza ko umukobwa ashoboye, imbuga nkoranyambaga, itangazamakuru, abavuga rikumvikana, inzego z’urubyiruko n’amatsinda yo mu mashuri.
Plan International yiteze ko mu myaka itatu buzamara, abakobwa bazahabwa umwihariko mu nkingi eshatu zirimo kububakamo ubushobozi n’icyizere mu gufata ibyemezo, uburenganzira bwo gukora, kubaho no kubahwa.
Ubu bukangurambaga butangijwe ku rwego rw’igihugu mu gihe ku rwego rw΄Isi bwatangijwe ku wa 10 Ugushyingo2018.
Bamwe mu bahawe ibihembo mu itangizwa ry’iki gikorwa baganiriye na IGIHE, bavuga ko byabateye imbaraga zo kurushaho guharanira ko umwana w΄umukobwa agira uburenganzira muri byose.
Mukantaganda Naomi wari uhagarariye itsinda riharanira uburenganzira bw΄umukobwa yagize ati "Ibikorwa byo guharanira uburenganzira bw΄umukobwa tubinyuza mu bihangano byacu nk΄itorero; duhawe bimwe mu bikoresho birimo imyenda yo kubyinana n΄ibindi, biduhaye ingufu zo kurushaho gukora neza.”
“Dufatanije hari abana twasubije mu mashuri n΄abandi twashakiye imiryango babamo dufashijwe na Plan International kandi birakomeza."
Mukaneza Delphine wari uhagarariye itsinda ry΄abagore barwanya imirire mibi n΄inda zitateguwe we yagize ati "Twahawe amahugurwa na Plan International mu byerekeye kurwanya igwingira n΄imirire mibi mu bana bato n΄inda zitateguwe mu bangavu, ibyo twarabikoze kandi tubona ko byatanze umusaruro. Iki gihembo cy΄ibihumbi 500 Frw duhawe tuzaguramo imashini zidoda, dukomeze twizigamira tubashe gutera imbere."
Girls Get Equal igamije gushishikariza buri mukobwa kwigiramo imbaraga zubaka ubuzima bwe, zikanahindura sosiyete abarizwamo.
Umuyobozi wa Plan International mu Rwanda, William Mutero, yavuze ko intego bafite ari uko abakobwa bagira uburinganire muri byose batagize aho basigara bitewe n’uko bavutse ari abakobwa.
Yagize ati "Intego yacu ni uguharanira ko umwana w΄umukobwa agira uburinganire muri byose ntaho ahejwe bitewe n΄uko ari umukobwa, bakaboneka mu nzego zose zifata ibyemezo, bagakora imirimo nk΄iyo basaza babo bakora.”
“Tubigisha kwihangira imirimo ibafasha kwiteza imbere, twifuza ko amateka mabi yari azwi ku mukobwa yasibangana bakiyandikira inkuru zabo zigaragaza ko bashoboye binyuze mu bikorwa by΄indashyikirwa bikora. Twizeye ko tuzabigeraho dufatanije na Leta y΄u Rwanda nk΄uko yabitangiye."
Minisitiri w΄Ubucuruzi n’Inganda, Hakuziyaremye Soraya, yasabye abitabiriye uyu muhango kurwanya icyo aricyo cyose cyakoma mu nkokora uburenganzira bw΄umwana w’umukobwa.
Yagize ati "Ni byiza ko duharanira ko umwana w΄umukobwa agira uburenganzira muri byose, gusa haracyari ibibangamira uburenganzira bwe ari nabyo mbasaba ko dufatanya kubihagurukira bigacika burundu. Birimo gushaka umuti w΄ikibazo cy΄abana b΄abakobwa bagiterwa inda, kurwanya igwingira mu bana bato, isuku mu miryango, kurwanya amakimbirane no kuzamura imitsindire y΄umukobwa, ibi nitubigeraho bwa burenganzira bw΄umwana w΄umukobwa buzagerwaho."
Ubu bukangurambaga buzashorwamo miliyoni 500 Frw, bufite intego igira iti ‘‘Duharanire ko umukobwa wese agaragara, yumvwa, akanahabwa agaciro.’’
Umuryango Plan International ukorera mu bihugu 77 ku Isi harimo n΄u Rwanda. Kuva watangira umaze guhemba abana b΄abakobwa miliyoni 1.2 batsinze neza ibizamini bya leta.
Ufasha kandi koperative zirwanya imirire mibi n΄igwingira mu bana bato zisaga 1000 mu Rwanda n’amatsinda aharanira uburenganzira bw΄umukobwa akorera mu bigo by΄amashuri. Uyu muryango ukorera mu turere 12 mu gihugu.



















TANGA IGITEKEREZO