Iki cyiciro cyasojwe kuri uyu wa 7 Kamena 2017, mu muhango wabereye mu Murenge wa Jari mu Karere ka Gasabo, aho imiryango 56 y’abatishoboye yahawe amatara, amavomero atatu, yubakirwa ubwiherero n’ibindi.
Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwatangaje ko kuva kuwa 16 Gicurasi 2017 gitangijwe, mu gihugu hose ingo 3400 n’ ibigo nderabuzima 20 byahawe amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, imiryango 600 yahawe amazi meza, igera kuri 700 yishyurirwa mituweli.
Hakozwe kandi imihanda ireshya na kilometero 60, hubakwa ubwiherero 150, ibikoni 30 n’ikibuga cy’umupira cyahanzwe i Gikomero mu Karere ka Gasabo.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Gasana Emmanuel, yavuze ko gufasha abaturage bizakomeza.
Yagize ati “Twatangiye dutanga amashanyarazi akomoka ku zuba mu ngo ziri kure y’amashanyarazi asanzwe mu gihugu hose[..]. Uyu munsi navuga ko dusoje icyiciro cya mbere ariko ibikorwa biracyakomeza.”
Yakomeje avuga ko u Rwanda rufite umutekeno uturuka ku bufatanye bw’inzego zose, ariko ko ubukene, umwanda, indwara n’ibindi bikwiye kwirindwa kuko bishobora gutuma umutekeno ubura.
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye yasabye abanyarwanda gukomeza kurinda ibyagezweho binyuze mu bufatanye bw’inzego zose no guharanira kugera ku byo bifuza.
Yagize ati “Icyo dusabwa uyu munsi ni ukurinda ibyo tumaze kugeraho no gushaka ibyo tutarageraho kuko nta kizatubuza kubigeraho dufatanyije. Ibi bikorwa rero twabasabye kubyitaho. Ndibaza ko uwakoraga ibirometero ajya kuvoma atabura gufata neza ibikorwa by’amazi bimuri iruhande.”
Yakomeje ashimira inzego zitandukanye zafatanyije na Polisi kugeza ibikorwa bitandukanye ku baturage, anagaruka ku nshingano za Polisi zirimo kugeza umutekano ku banyarwanda.



















TANGA IGITEKEREZO