Iyi cyamunara izaba tariki ya 4 na 5 Gashyantare 2019, kubisura byo bikaba biri hagati ya tariki 15 kugeza kuri 30 Mutarama aho biparitse ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru.
Umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Jean Marie Vianney Ndushabandi, yabwiye IGIHE ko ibi binyabiziga bigiye gutezwa cyamunara birimo moto n’imodoka.
Nubwo hatagaragazwa umubare w’ibigiye gutezwa cyamunara, SSP Ndushabandi yagize ati “Ibi binyabiziga byagiye bifatwa kubera amakosa yo mu muhanda, icyo gihe rero nyuma y’ukwezi nk’uko biteganywa n’amategeko,ba nyirabyo iyo badashoboye kurangiza ibyo basabwa birimo ibihano cyangwa ibindi.”
Mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, risaba kandi abantu bose bishyuye amande ku makosa y’ibinyabiziga byabo byafatiwemo, ko bakwihutira kujyana inyemezabwishyu kuri Polisi bakabitwara bitaratezwa cyamunara.
Polisi yavuze ko umuntu wiyitirira ikinyabiziga kitari icye, bifatwa nk’icyaha cy’ubujura gihanwa n’amategeko.



















TANGA IGITEKEREZO