00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Polisi iraburira abaturage mu gukumira ubujura

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 September 2017 saa 07:24
Yasuwe :

Mu Rwanda, ubujura buciye icyuho ni icyaha kigaragara, haba mu mijyi cyangwa mu byaro, nyamara kikaba cyagabanuka abantu bose babishyizemo imbaraga, bitari kugabanuka gusa ahubwo n’abagikoze bagafatwa bagahanwa.

Polisi ivuga ko ubusanzwe ubujura buciye icyuho bukorwa n’abantu badashaka gukura amaboko mu mifuka ngo bakore, b’inzererezi, usanga babyuka bicaye bategereje ko bwira ngo bajye kwiba, batungwe n’ibyo batavunikiye.

Nubwo ubujura buciye icyuho bushobora gufatwa nk’icyaha cyoroheje, ababukora bashobora no gukora ibyaha bikomeye birimo no kwica, cyane cyane iyo uwo bagiye kwiba ageregeje kwirwanaho cyangwa kubarwanya, dore ko abenshi baza bitwaje ibyuma n’imipanga.

Mu gihe Polisi y’u Rwanda yashyize imbaraga nyinshi mu kurwanya ibyaha, abaturage nabo bakwiye kugira uruhare muri urwo rugamba, bafatanyije n’abayobozi b’inzego z’ibanze. Abaturage byaborohera kwerekana abo bagizi ba nabi, dore ko baba babazi neza kuko baba ari abaturanyi babo.

Ikindi cyatuma ibi byaha bigabanuka ndetse bigacika, ni ugukora amarondo bagafatanya n’inzego z’umutekano, baramuka babonye aho icyo cyaha kiri gukorerwa cyangwa bakumva abo bagizi ba nabi bari gucura umugambi w’aho bari bukore icyaha, bagahita bamenyesha Polisi ikorera ku murenge wabo ndetse n’inzego z’umutekano ziri hafi, cyangwa bagahamagara kuri nimero itishyurwa y’112, bagahita batabarwa, maze izo nkozi z’ibibi zigafatwa.

Polisi y’u Rwanda kandi iributsa abaturage ko mu rwego rwo kwirindira umutekano no gukumira ubujura nk’ubu, nijoro mbere yo kuryama cyangwa kugira aho bajya ku manywa, bajya bareba neza ko inzugi n’amadirishya bikinze, mu gihe cy’ijoro bakibuka kwatsa amatara yo hanze ku bayafite, bakanihutira gutabaza mu gihe batewe n’abo bagizi ba nabi.

Polisi y’u Rwanda inakomeje gusaba urubyiruko gukora imirimo yababyarira inyungu, aho gushaka gutungwa n’ibyo abandi baba babiriye ibyuya, byanatuma bishyira mu kaga ubuzima bwabo.

Polisi y’u Rwanda ikaba ifite intego y’uko abanyarwanda baba mu gihugu gitekanye, ariko iyi ntego ntiyagerwaho abanyarwanda bose batabigizemo uruhare.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages