Ibi bitangazwa n’Umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Superintendent Jean Marie Vianney Ndushabandi, mu kiganiro ku kwirinda impanuka bigaragara ko ziterwa ahanini n’umuvuduko ukabije.
Yagize ati “Nubwo bamwe mu bikorezi bubahirije igihe cyagenwe, hari n’abandi batigeze banagerageza gushyirishamo utu twuma dutuma imodoka itarenza umuvuduko w’ ibirometero 60 mu isaha nk’uko bigenwa n’iteka rya Perezida wa Repubulika ryo ku wa 26 Gashyantare 2015.”
Muri iryo iteka, ingingo ya kabiri ivuga ko buri modoka itwara abantu n’ibintu igomba kuba ifite utu twuma dukumira umuvuduko urenze uwagenwe.
SP Ndushabandi yavuze kandi ko hatanzwe igihe cy’umwaka kuva aho bitangarijwe, bivuga ko igihe ntarengwa ari tariki ya 26 Gashyantare 2016.
Yagize ati “Nyuma y’inama zabaye hagati y’abikorezi n’inzego nka Minisiteri y’Umutekano n’iy’Ibikorwa remezo harimo n’iyabaye mu Ugushyingo 2015, abikorezi ubwabo nibo bishyiriyeho itariki ya 15 Ukuboza 2015 ku modoka zose zikorera hanze ya Kigali, na 15 Mutarama 2016 ku zikorera muri Kigali ko zose zizaba zifite utu twuma.”
Yavuze kandi ko icyo gihe cyari cyagenwe, kitagombaga kubangamira ibikorwa byo gutwara abantu n’ibintu, ndetse ahamagarira abikorezi batarashyira mu bikorwa ayo mabwiriza kubikora mbere y’uko igihe cyatanzwe kirangira, kuko utabyubahirije abihanirwa.
Ati:”Aya mabwiriza yashyiriweho gukumira impanuka zihitana ubuzima bw’abantu kubera umuvuduko, hatanzwe igihe gihagije cyo kuyashyira mu bikorwa, niyo mpamvu tutazihanganira abatarabyubahirije kuko dushinzwe kurengera ubuzima bw’abakoresha umuhanda.”
SP Ndushabandi yanatangaje ko hashyizweho itsinda rizagenzura ko abikorezi bashyize mu bikorwa ibyo biyemeje bijyanye n’Iteka rya Perezida wa Repubulika.



















TANGA IGITEKEREZO