Muri iyi minsi abantu basigaye bakoresha imbuga nkoranyambaga mu gusebanya cyangwa mu gutanga amakuru y’ibihuha kuri Whatsapp na Facebook.
Nyuma y’aho umunyeshuri w’umukobwa wo muri St. André i Nyamirambo atemye umwarimu we hari amakuru yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga avuga ko uyu mwarimu yamuhaga amanota y’ubuntu kuko yari yaramuhinduye umugore we,amakuru yafashwe nk’ibihuha kuko mu mpande zirebwa n’iki kibazo ntarurabyemeza.
Ahandi ni nk’aho mu Cyumweru gishize,umuntu yanditse kuri Whatsapp ko mu Kigo cy’Ishuri cya King David Academy giherereye i Kanombe abanyeshuri barembye ndetse harimo n’uwapfuye kubera ibiryo byahumanyijwe. Ababyeyi n’ubuyobozi bagahurura bagatungurwa n’uko basanze abana nta Kibazo bafite.
CSP Celestin Twahirwa umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yabwiye IGIHE ko gusebanya ku mbuga nkoranyambaga ari icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda.
CSP Twahirwa, asaba abaturage basebywa n’ababeshyerwa kuri izi mbuga kujya bahita babimenyesha inzego za polisi kugira ngo zibikurikirane.
Nubwo atagaragaje neza umubare w’ibirego polisi ifite by’abantu bavuga ko basebejwe, yemeza ko ibi birego babifite n’ubwo atari byinshi.
Ingingo ya 281 ivuga ko kwivanga mu mibereho bwite y’undi muntu wese, ku bw’inabi, mu buryo ubwo ari bwo bwose, hakoreshejwe kumviriza, gutangaza amagambo, abantu bavugiye mu muhezo batabitangiye uruhushya, gufata ifoto cyangwa amajwi n’amafoto nyirayo atabitangiye uruhushya, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku mwaka umwe n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni imwe kugeza kuri miliyoni eshanu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Hakaba n’ingingo zihana gusebanya.
Ibi byaha byo gusebanya hakoreshejejwe ikoranabuhanda Bigenda bifata indi ntera ku isi.



















TANGA IGITEKEREZO