00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Polisi irahigisha uruhindu ukekwaho kwica umwangavu amaze kumusambanya

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 26 December 2014 saa 02:06
Yasuwe :

Polisi y’u Rwanda yasohoye ifoto y’umusore witwa Munyaneza Theogene ushakishwa akekwaho kwica Xaverina Nyirangambi Nikuze w’imyaka 14, mu Murenge wa Nyange, Akarere ka Musanze, kuri uyu wa 24 Ukuboza 2014.
Polisi yasabye ko uwabona uyu Munyaneza w’imyaka 20 wahise uburirwa irengero yahamagara kuri telefone igendanwa ya 0788311828, agafasha Polisi kumubona. Polisi ivuga ko abantu batatu bari muri iyi dosiye bamaze gutabwa muri yombi, bakoherezwa kuri Sitasiyo ya Kinigi, ariko ko ruharwa (…)

Polisi y’u Rwanda yasohoye ifoto y’umusore witwa Munyaneza Theogene ushakishwa akekwaho kwica Xaverina Nyirangambi Nikuze w’imyaka 14, mu Murenge wa Nyange, Akarere ka Musanze, kuri uyu wa 24 Ukuboza 2014.

Polisi yasabye ko uwabona uyu Munyaneza w’imyaka 20 wahise uburirwa irengero yahamagara kuri telefone igendanwa ya 0788311828, agafasha Polisi kumubona.

Polisi ivuga ko abantu batatu bari muri iyi dosiye bamaze gutabwa muri yombi, bakoherezwa kuri Sitasiyo ya Kinigi, ariko ko ruharwa agishakishwa.

Umurambo w’uyu mwana watoraguwe hafi y’umugezi wa Rwebeya uri mu gashyamba ko mu Mudugudu wa Rwebeya, Akagari ka Kabeza, ubwo bamwe bashyashyanaga bitegura umunsi mukuru wa Noheri, ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Muri iki giturage, bose bacitse ururondogoro. Jonas Ngirumpatse se w’uyu mwangavu wigaga mu mashuri abanza yavuze ko umwana wabo yavuye iwabo ku mugoroba ajya kuzana imyenda ku gasantere, akagenda buheriheri.

Polisi ivuga ko uyu murambo wasanzwe wambaye ubusa wahise ujyanwa ku bitaro bya Musanze, hagahita hatangizwa iperereza ku rupfu rwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyange, Nteziryayo Emmanuel, yabwiye IGIHE ati “Mu masaha ya saa kumi (4:00pm), umusore witwa Munyaneza yakuye uwo mwana mu Gasanteri k’ubucuruzi aramutemberana, maze imvura iza kugwa; mu gihe itarahita neza mu masaha ya saa kumi n’imwe (5:00pm), abashumba basanga uwo mwana yishwe.”

Nteziryayo yakomeje avuga ko umurambo w’uwo mwana bawusanze wambaye ubusa, ari na ho bahera bakeka ko mbere yo kwicwa yabanje gusambanywa.

Ababonye umurambo wa Nikuze bavuga ko yicishijwe amabuye bakamuca amatwi. Gusa Nteziryayo we avuga ko Munyaneza yaba yaramusambanyije, ubundi akamuniga, akamutera amabuye akamujugunya mu mugezi ajijisha ngo bagire ngo yawuguyemo yicwa n’amabuye awurimo.

Kugeza ubu Munyaneza yaburiwe irengero, akaba akomeje gushakishwa, mu gihe umurambo wo wahise woherezwa mu Bitaro bya Ruhengeri mu gihe iperereza rigikomeje.

Si ubwa mbere muri uyu Murenge wa Nyange hagaragara ubwicanyi bugeretseho no gushinyagurira umurambo, kuko mu kwezi gushize muri uwo mugezi hatoraguwe umurambo w’umwana w’imyaka ine, wari wishwe atemaguwe mu mutwe.

Nk’uko bitangazwa n’Umuyobozi w’Umurenge, izo mfu zombi zihurira ku kuba zaribasiye abana b’abakobwa, bituma hatanashidikanywa ko babanza gusambanywa, gusa ngo bikaba bikorwa n’abantu baba banywoye ibiyobyabwenge.

Ikindi ni uko bicwa bajugunywa mu mugezi nyuma yo gushinyagurirwa hagamijwe kuyobya uburari, cyane ko mu gihe cy’imvura uwo mugezi ujya utwara abantu.

Ubuyobozi burasaba ababyeyi kurushaho kuba maso, bakajya bakurikirana abana ba bo, kandi buri wese akaba ijisho rya mugenzi we, kugira ngo ibyaha nk’ibi bikumirwe bitaraba.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages