Umuntu asigaye yicara kuri mudasobwa ye cyangwa telefoni ye igendanwa agacura umugambi wo kwiba kandi akawusohoza, ndetse akenshi ugasanga ni na we wibye ibifite agaciro gakomeye, gusa ngo byose polisi y’u Rwanda irabizi kandi iryamiye amajanja.
Hari abakora nka banki mu kwimura amafaranga kuri konti
Mu mwaka wa 2014, umunya Nijeriya witwa Seheed Olalejan Adebayo yinjiye mu Rwanda, akaba yari aziranye n’umunyarwanda witwa John Ruzige Gasana, ndetse bidatinze bashinze kompanyi yitwa Miriensol Holdings Limited, mu bigaragara yari yashinzwe ari iyo kwita ku by’ingendo, nyamara byaje kugaragara ko ibyo yakoraga ntaho byari bihuriye n’ibyanditse mu mpapuro byo byari baringa.
Nyuma gato yo kwandikisha kompanyi yabo, uyu Gasana yagiye muri banki imwe ya hano mu gihugu, akurayo utwuma bishyuriraho aho uri hose bashyizemo ikarita y’umukiriya (Point –of –sell), dushobora kwimurira amafaranga kuri konti z’amabanki atandukanye.
Mu gihe kitageze ku cyumweru, kompanyi y’iby’ingendo yari imaze kwakira akayabo k’amadolari 175,800 ya Amerika (miliyoni 130 z’amanyarwanda) hakoreshejwe twa tumashini twabo, yavuye ku makarita y’abantu batandukanye i Burayi.
Uburyo iyi kompanyi ikiri nshya yagendaga ibona amafaranga, byateye buri wese amakenga, ibi bituma itangira gukorwaho iperereza.
Polisi yatangiye iperereza isura ibiro by’iyi kompanyi, itangazwa n’uko kompanyi ifite umutungo uremereye ku ma konti ya banki ifite mudasobwa ngendanwa imwe n’intebe imwe mu biro ikoreramo.
Yaba uyu munya Nijeriya, yaba mugenzi we w’umunyunyarwanda, bose nta n’umwe wabashaga gutanga ibisobanuro kuri uyu mutungo wiyongeraga ku buryo budasanzwe ari na byo byatumye habaho iperereza ryimbitse ku myungukire idasanzwe nk’iyi.
SSP Eric Kanyabuganza, Umuyobozi w’ishami ry’ubugenzacyaha rikurikirana ibyaha by’ubukungu muri Polisi y’u Rwanda yagize ati : ”Mu iperereza twakoze, twavumbuye ko bakoreshaga utu tumashini bafata bakaniyoherereza kuri konti ya kompanyi amafaranga avuye ku makonti y’abantu bari i Burayi. Uyu mu nya Nijeriya ni we wakoraga akazi ko kwimura no kwiyoherereza amafaranga, Gasana akayabikuza nyuma bakagabana.”
Aba bagabo bombi bashyikirijwe ubutabera banacirwa urubanza muri Mutarama uyu mwaka.
Yongeyeho ati: ”Ibi bigaragaza ko ibyaha bikorerwa mu ikoranabuhanga bitagira umupaka, bishobora gukorerwa aho ari ho hose, ni yo mpamvu guhangana na byo bisaba imbaraga nyinshi n’ubufatanye.”
Yavuze ko hari izindi ngero aho abajura mu ikoranabuhanga (hackers) bakurikirana ibiganiro by’ubucuruzi birikorerwamo maze mu gihe cyo guhanahana amafaranga bagahindagura amakonti, bakanayayoberezaho nyuma bakayatwara.
Aha anavuga ko Polisi yakiriye ibirego bifitanye isano n’ubujura bw’amadolari ya Amerika agera kuri 54,000.
Yavuze ko bahuye n’ingero z’abahimbye amasheki ya banki, bajya kubikuza hagashakwa uwitaba mu izina rya nyiri konti atanga uburenganzira bwo kubikuza.
Yavuze kandi izindi ngero aho mu ikoranabuhanga, abantu bo mu bindi bihugu bashobora guhamagara mu Rwanda ku mirongo ya telefoni yo mu gihugu imbere, ariko babikoze ku buryo bisa n’aho bahamagarira mu gihugu imbere bityo ntibasoreshwe uko guhamagarira hanze y’igihugu, yanavuze abakoresha amazina y’abandi bantu ku mbuga nkoranyambaga, baka amafaranga cyangwa ibindi bintu mu izina ry’abo bantu.
Muri Werurwe uyu mwaka, Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho ingamba zo kurinda aba bajura ibikorwaremezo bya Leta n’abikorera hagamijwe kurinda amabanga y’akazi ku bakoresha ikoranabuhanga, ibi bikaba ari ingirakamaro ku iterambere ry’igihugu ubu rishingiye ku ikoranabuhanga.
Mu kwa gatanu uyu mwaka, hashyizweho ubukangurambaga bwiswe ”Stay Safe Online” yari igamije gukangurira abantu ububi by’ibyaha bikorerwa mu ikoranabuhanga.
Guhera umwaka ushize, u Rwanda rwashyize imbaraga mu kurinda urubuga rw’ikoranabuhanga mu gihugu hakaba harashyizweho ibiro bireberera umutekano mu rwego rw’ikoranabuhanga.
Aha Polisi y’u Rwanda ikaba ifite ubufatanye na Polisi mpuzamahanga aho impande zombi ziyemeje guhiga abakora ibi byaha aho bari hose ngo bakurikiranwe.



















TANGA IGITEKEREZO