00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Polisi, Migeprof n’Umujyi wa Kigali basuye umwana w’inzererezi warokotse mu batwikishijwe lisansi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 April 2017 saa 06:54
Yasuwe :

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pascal Nyamulinda; Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Nadine Gatsinzi n’Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Theo Badege, basuye umwana w’inzererezi warokotse mu batwikishijwe lisansi ubu urwariye muri CHUK.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu, ahagana mu ma saa kumi za mu gitondo, mu Murenge wa Muhima,Akarere ka Nyarugenge, nibwo imbere y’inyubako izwi nka CHIC ahahoze Eto Muhima hagaragaye inkongi muri ruhurura hahiramo abana batatu b’inzererezi, babiri bitaba Imana. Uwa gatatu arembeye ari kuvurirwa mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK).

Iperereza ry’ibanze ryakozwe na Polisi y’u Rwanda ryerekana ko abazamu batatu aribo bateje iyi nkongi y’umuriro, bakaba bari gushakishwa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Theos Badege, yavuze ati “Polisi y’u Rwanda yatangiye ibikorwa byo gushakisha abakekwaho iki gikorwa cya kinyamaswa kugira ngo batabwe muri yombi. Turasaba uwo ari we wese wagira amakuru yatuma bafatwa kuyatugezaho.”

Mu itangazo ryashyizwe ahagarara na Polisi y’u Rwanda, yihanganishije imiryango yabuze abana babo.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pascal Nyamulinda; Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Nadine Gatsinzi n’Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Theo Badege; baganira n’Umuyobozi w’ibitaro bya CHUK, Theobald Hategekimana (wambaye amadarubindi) nyuma yo gusura uyu mwana wahiye

Inkuru bifitanye isano:

 Minisitiri Busingye yavuze ku bana b’inzererezi batwikishijwe lisansi kugeza bapfuye

 Kigali: Abana b’inzererezi batatu batwikiwe muri ruhurura, babiri barapfa


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages