Polisi y’igihugu yatangije gahunda yo kurwanya ibiyobyabwenge mu mashuri, aho bakangurira abanyeshuri kwirinda gukoresha ibiyobyabwnge n’ibindi bisa na byo. Iki gikorwa kiyobowe n’ishami rishinzwe ubufatanye bwa Polisi n’abaturage mu gucunga umutekano (Community policing).
Iki gikorwa biteganyijwe ko kizagera nibura mu mashuri 100, ni ukuvuga nibura 20 muri buri ntara n’Umujyi wa Kigali, ahakunze kugaragara ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge cyangwa se imyitwarire mibi mu turere ayo mashuri arimo. Abazahabwa ibyo biganiro akaba ari abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye kuva mu mwaka wa mbere kugeza mu wa gatandatu.
Nk’uko bitangazwa n’Umuyobozi w’ishami rya Community Policing muri Polisi y’Igihugu SSP Willy Marcel Higiro, Community Policing yagize uruhare mu kugabanya ibiyobyabwenge ndetse n’ibindi byaha by’urugomo binyuze mu makuru atangwa hagati ya Club zirwanya ibiyobyabwenge mu mashuri.
Yagize ati “Abanyeshuri bagiye kujya mu biruhuko bimara hafi amezi atatu. Muri ibi bihe, bamwe mu banyeshuri bishora mu bikorwa bibi, birimo irari ry’ibiyobyabwenge ndetse n’imibonano mpuzabitsina. Iki ni igihe cyiza cyo gukora ubukangurambaga ku ngaruka zo gukoresha ibiyobyabwenge.”
SSP Higiro yongeyeho ubu bukangurambaga buzagira ingaruka mu guhindura imyifatire ku banyeshuri bagiye mu biruhuko. Ati “Bizafasha na none kugabanya ibyaha by’urugomo, kimwe n’inda zitateguwe ndetse n’ikwirakwiza ry’agakoko gatera SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsitsina idakingiye.”



















TANGA IGITEKEREZO