Ubu bufatanye hagati ya Airtel Rwanda na Polisi y’igihugu bwatangijwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 4 Ukuboza 2019, akaba ari icyumweru cya 30 ubu bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro bumaze butangijwe.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP Jean Bosco Kabera, yavuze ko n’ubwo mu minsi isoza umwaka abanyarwanda baba bishimira ibyiza bagezeho, bagomba kubikora badashyira ubuzima bwabo mu kaga.
Yagize ati “Ibintu byo kwishimisha turabizi ko bihari mu kwezi kwa 12 abaturarwanda bishimira ibyo bagezeho, turagira ngo rero abanyarwanda bazabikore bazirikana umutekano wo mu muhanda n’amategeko agenga uburyo bwo kugendera mu muhanda.”
Polisi y’igihugu kandi yongeye kwibutsa abashoferi kutavugira kuri telefoni igihe batwaye imodoka, kwirinda uburangare mu muhanda, kugabanya umuvuduko w’ibinyabiziga, kwirinda kohererezanya ubutumwa mu gihe batwaye, guha umwanya abanyamaguru bagatambuka no gusuzumisha ibinyabiziga byabo.
CP Kabera yasabye abagenzi ko nabo bakwiye kumenya uburenganzira bwabo mu gihe umushoferi abatwaye, bakanirinda kuvugira kuri telefoni mu gihe bambukiranya umuhanda cyangwa kugenda bumva imiziki.
Ati “Ntabwo bagomba kubatwara nk’imizigo cyangwa nk’imifuka bapakiye. Ugomba kumenya ko ubuzima bwawe niba umuntu agiye kubushyira mu kaga ubimenyesha polisi. Iyo muri kugenda mu muhanda buri gihe ugomba kubisikana n’ikinyabiziga ntikiguturuke inyuma. Umwana ugomba kumushyira mu kuboko ku ibumoso kugira ngo niba ubisikanye n’ikinyabiziga kitamwegera.”
Umuyobozi wa Airtel Rwanda, Awit Chawla, yavuze ko ubu bufatanye na polisi y’Igihugu buzafasha mu kugabanya umubare w’abagwa mu mpanuka za hato na hato.
Ati “Airtel Rwanda turifuza gutanga serivisi nziza kandi zizewe, niyo mpamvu twaje gufatanya na Polisi y’u Rwanda mu bukangurambaga bwa ‘Gerayo Amahoro.’ Turashaka ko mugira umutekano mu muhanda kandi twizeye ko ubu bukangurambaga buzafasha mu kugabanya umubare w’impanuka zo mu muhanda n’ubuzima bw’abantu bwahagenderaga.”
Yakomeje avuga ko Airtel Rwanda izatanga ubutumwa bugufi no ku zindi mbuga nkoranyambaga zayo, bwose bushishikariza abakiriya babo kwirinda impanuka no kubahiriza amategeko y’umuhanda.
Mu byumweru 30 ubukangurambaga bwa ‘Gerayo Amahoro’ bumaze, impanuka zagabanutse hafi 27%, ariko Polisi y’Igihugu ikaba yifuza ko impanuka zigabanuka zikagera kuri 0% hanyuma umutekano wo mu muhanda ukaba n’umuco.
Uretse muri mu mujyi wa Kigali, ubu bukangurambaga bwakozwe hirya no hino mu muri gare zo mu gihugu.
Raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzuma, OMS, yo mu 2018 yagaragaje ko abantu miliyoni 1.35 bahitanwa n’impanuka buri mwaka ku isi, impanuka zo mu muhanda zikaba mu bya mbere mu bihitana ubuzima bw’abana bari hagati y’imyaka 4-14 n’abakuru bari hagati 15-29.


















TANGA IGITEKEREZO