Ubu bufatanye MTN yagiranye na Polisi bwatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa Mbere mu cyumweru cya 26 cy’ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro, bukaba buzamara ibyumweru bine.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP Jean Bosco Kabera, yavuze ko ubukangurambaga bwa ‘Gerayo Amahoro’ mu Ugushyingo bafatanyijemo na MTN bugamije gukangurira abatwara ibinyabiziga kutitaba telefoni batwaye, kutohereza ubutumwa bugufi n’ubundi burangare mu gihe cyose batwaye.
Ati “Ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro bw’uku kwezi mu cyumweru cya 26 bugamije gukangurira abanyarwanda bakoresha umuhanda kudatwara ibinyabiziga bavugira kuri telefoni, bohereza ubutumwa bugufi ndetse no kutarangara.”
CP Kabera yongeyeho ko bifuza ko buri muturarwanda wese agomba kugera ku rwego rwo kumva umutekano wo mu muhanda nk’umuco.
Yagize ati “Turashaka kugira igihugu aho buri muturage yumva umutekano wo mu muhanda nk’umuco, bigomba kuba umuco. Ntabwo nzi igihe bizadufata ariko tuzakoresha inzira zose zirimo kwigisha no kubahiriza amategeko agenga umutekano wo mu muhanda.”
Umuyobozi ushinzwe imikorere n’imikoranire n’izindi nzego muri MTN Rwanda, Numa Alain, avuga ko iki kigo kizatanga ubutumwa bukangurira abanyarwanda kudakoresha telefoni batwaye ibinyabiziga, ikazabikora mu nzira zitandukanye zirimo kohereza ubutumwa bugufi, imbuga nkoranyamabaga zayo n’izindi nzira.
Ati “MTN icyo tuzafatanya na Polisi ni ugukoresha inzira zose dufite kugira ngo ubutumwa butambuke. Harimo ubutumwa bugufi buzohererezwa abakiriya, hari ibiganiro ku maradiyo na televiziyo n’ imbuga nkoranyambaga.”
Biteganyijwe ko buri mukiriya uzajya ugana MTN aho ifite ishami hose mu Rwanda, azajya ahabwa ubutumwa bumukangurira kudakoresha telefoni atwaye ikinyabiziga. Ikindi ni uko mu bitaramo MTN iri kuzengurukanamo n’abahanzi bakomeye muri poromosiyo ya Izihirwe hazajya hatambutswa ubu butumwa.
Raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzuma, OMS, yo mu 2018 yagaragaje ko abantu miliyoni 1.35 bahitanwa n’impanuka buri mwaka ku isi, impanuka zo mu muhanda zikaba mu bya mbere mu bihitana ubuzima bw’abana bari hagati y’imyaka 4-14 n’abakuru bari hagati 15-29.
Imibare yo mu 2018 igaragaza ko buri mwaka mu Rwanda haba impanuka zirenga 5000, zigahitana abarenga 700, naho abagera ku 2000 barakomereka ku buryo bukomeye.
Imibare igaragaza ko kandi sosiyete z’ubwishingizi zishyura indishyi zatewe n’impanuka ingana na miliyari zirenga 20 FRW buri mwaka.



















TANGA IGITEKEREZO