Umuvugizi Wungirije wa Polisi y’u Rwanda, CSP Lynder Nkuranga, yabwiye RBA ko umutekano wagenze neza ariko umuntu umwe yitaba Imana mu ijoro rishyira kuya 1 Mutarama 2018 azize impanuka iturutse ku businzi.
Yagize ati “Umutekano wari umeze neza mu gihugu hose, abantu barishimye, baridagaduye, bajya mu bikorwa bitandukanye, ari abagiye mu rusengero n’ahandi. Nta cyahungabanyije umutekano kandi mu by’ukuri ni ugushimira Abanyarwanda kuko babigizemo uruhare rukomeye kuko ibyinshi muri byo nibo maso, nibo matwi ya Polisi […] Nanavuga ko mu ijoro ryacyeye habayemo impanuka imwe, yaguyemo umuntu umwe. Ntabwo ari byiza, nayo yatewe n’ubusinzi.”
Iyi mpanuka yari iy’imodoka yari itwaye abasore bane bari basinze. Ubwo bavaga Nyarutarama mu Karere ka Gasabo, imodoka yaje kubarenza umuhanda, umwe ahita apfa.
CSP Nkuranga yakomeje avuga ko ibipimo by’umutekano bigomba guhora ari 100% kandi ko Polisi idateze kudohora, asaba n’abaturage gukomeza kuba maso.
Yagize ati “Polisi ntabwo izadohora ariko n’Abanyarwanda ntibakwiriye kudohora. Uko bitwaye muri iyi minsi, twabasaba ko ariko bakomeza, bakirinda ubusinzi, gutwara imodoka banyoye, bakirinda no kubangamira abandi aho batuye, ubwo ndavuga ibijyanye n’urusaku, kuba hari abo babuza umutekano ariko ikirusha byose ni ukwirinda, kuba ijisho rya mugenzi wawe, ugatungira Polisi agatoki aho ubona haturuka icyaha, kugira ngo gishobore gukumirwa.”
Mu kwizihiza Noheli, Polisi naho yatangaje ko umutekano wari nta makemwa, kuko nta mpanuka ikomeye cyangwa ikindi kintu cyahungabanyije umutekano w’Abanyarwanda.



















TANGA IGITEKEREZO