00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Polisi y’Igihugu yatabaye umwana watawe mu gihuru na nyina

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 13 May 2014 saa 06:57
Yasuwe :

Tariki ya 11 Gicurasi 2014 Polisi y’u Rwanda yatabaye umwana w’uruhinja w’ibyumweru bibiri wari watawe n’umubyeyi we mu gihuru mu Karere ka Ngororero, ahitwa mu Gatenga.
Nk’uko CPI Prosper Nshimiyimana uhagarariye Polisi y’u Rwanda muri aka karere yabitangaje, ngo amakuru y’ itabwa ry’uyu mwana yatanzwe n’abaturage bamwumvise aririra mu gihuru mu masaha y’ijoro.
CIP Nshimiyimana yatangarije urubuga rwa Polisi y’u Rwanda dukesha iyi nkuru ati: “Abaturage bahamagaye polisi natwe duhita (…)

Tariki ya 11 Gicurasi 2014 Polisi y’u Rwanda yatabaye umwana w’uruhinja w’ibyumweru bibiri wari watawe n’umubyeyi we mu gihuru mu Karere ka Ngororero, ahitwa mu Gatenga.

Nk’uko CPI Prosper Nshimiyimana uhagarariye Polisi y’u Rwanda muri aka karere yabitangaje, ngo amakuru y’ itabwa ry’uyu mwana yatanzwe n’abaturage bamwumvise aririra mu gihuru mu masaha y’ijoro.

CIP Nshimiyimana yatangarije urubuga rwa Polisi y’u Rwanda dukesha iyi nkuru ati: “Abaturage bahamagaye polisi natwe duhita dutabara umwana tumujyana ku kigo nderabuzima cya FOSACOM kugirango basuzume ubuzima bwe”.

Amakuru abaturage batanze kandi aragaragaza ko uwitwa Florence Mutesi w’imyaka 22 ari we ukekwaho kuba nyina w’uyu mwana, akaba yahise atabwa muri yombi. Mutesi yaje kwemera ko yataye umwana we kuko atari afite ubushobozi bwo kumurera.

Mutesi ati: “Ise w’umwana yanze kumfasha, nabonye kumujugunya ari cyo nkwiriye gukora”.

Mutesi yavuze ko uwamuteye inda y’uwo mwana yitwa Leonce Muneza akaba ari umushoferi ukorera I Kigali.

Mutesi yatawe muri yombi nyuma yo kugaragazwa n’umuryango wari wamucumbikiye muri iryo joro.

CPI Nshimiyimana yaboneyeho kwibutsa abaturage ko uburyo bwiza bwo gukemura ikibazo mu gihe habuze uburyo bwo kurera umwana atari ukumujugunya abibutsa ko no kwegera ubuyobozi ukavuga ikibazo wagize, ari cyo kintu umuntu yajya yihutira gukora.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages