00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Polisi y’u Butaliyani yasinyanye ubufatanye n’abayobozi ba Polisi mu karere u Rwanda rurimo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 February 2017 saa 12:24
Yasuwe :

Ihuriro ry’Abayobozi Bakuru ba Polisi mu bihugu bya Afurika y’i Burasirazuba (EAPCCO)) na Polisi y’igihugu cy’u Butaliyani (Carabinieri), kuwa 22 Gashyantare 2017, basinye amasezerano y’ubufatanye.

Muri uyu uyu muhango wabereye i Kigali, amasezerano yasinywe n’Umuyobozi Mukuru wa Carabinieri, Lt. Gen. Tullio Del Sette, naho ku ruhande rwa EAPCCO hasinya Umunyamabanga Mukuru wayo, IGP Emmanuel K. Gasana, akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda.

Iki gikorwa cyanitabiriwe na Minisitiri w’Ubutabera mu Rwanda, Johnston Busingye, akaba n’Umunyamabanga w’Akanama k’Abaminisiti bo mu bihugu bigize EAPCCO.
Hari n’abayobozi bakuru ba Polisi, n’ababahagarariye baturuka mu bihugu bigize iryo huririro.

Ayo masezerano ashingiye ahanini ku kubaka ubushobozi binyuze mu mahugurwa no gusangira ubunararibonye mu nzego zitandukanye, hashingiwe ku cyerekezo n’intego bya EAPCCO.

Aya masezerano aje akurikira Inama Mpuzamahanga zitandukanye zabaye muri iki cyumweru. Muri zo harimo iy’abayobozi b’inzego za EAPCCO yahuje abayobozi b’amashami y’ubugenzacyaha, kurwanya iterabwoba, uburinganire n’amategeko.

Polisi y’u Butaliyani yasinyana ubufatanye n’abayobozi ba Polisi mu karere u Rwanda ruherereyemo

Minisitiri Busingye yahimiye Umuyobozi Mukuru wa Carabinieri wiyemeje mu izina rya Leta y’u Butaliyani gukorana na EAPCCO, avuga ko aya masezerano ari ingirakamaro.

Yagize ati "Inama nk’izi zigaragaza ko ibihugu bigize iri Huriro ry’Abayobozi Bakuru ba Polisi mu bihugu by’aka karere bizirikana ko ubufatanye ari ishingiro ryo kubungabunga no gusigasira umutekano wako mu buryo burambye."

Yakomeje agira ati "Mu nama tugirana na bagenzi bacu bo mu bihugu bigize aka karere ka Afurika y’i Burasirazuba tuzajya tuganira ndetse tunibukiranye aho ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano rigeze."

Yongeyeho ko aya masezerano ari intambwe itewe mu gufatanya kurwanya no gukumira ibyaha byambukiranya imipaka; ibi bikaba byiyongera ku bigo by’icyitegererezo byo muri aka karere bitangirwamo ubumenyi n’amahugurwa ku kurwanya ibyaha bitandukanye.

Muri ibyo bigo hari icyo mu Rwanda cyo kurwanya ibyaha bikorwa hifashishijwe Ikiranabuhanga, icyo muri Kenya cyo kurwanya iterabwoba, igitangirwamo ubumenyi ku mikoranire myiza ya Polisi n’abaturage cyo muri Uganda, n’icyo muri Sudani gitangirwamo amahugurwa ajyanye no gupima ibizamini by’ibimenyetso by’icyaha.

Nyuma y’isinywa ry’ayo masezerano, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Butaliyani yagize ati "Aya masezerano agaragaza ko ahari ubushake haba hari n’ubushobozi; kandi ko abishyize hamwe bagera ku ntego bihaye iyo bubahirije ibyo bemeranyijwe."

Yakomeje avuga ko Polisi y’u Butaliyani imaze imyaka isaga 200, ikaba ikora gisirikare, yifuza gusangira ubunararibonye ifite n’ibihugu byo muri aka karere.

IGP Gasana yagaragaje ko ari intabwe nziza ku masezerano yasinywe, ati "Aya masezerano ni intangiro y’urugendo rw’ubufatanye hagati ya Carabinieri na EAPCCO. Gufatanya na yo ni intambwe ikomeye mu kurwanya no gukumira ibyaha byugarije aka karere, ndetse n’isi muri rusange."

EAPCCO yashyizweho mu 1998 i Kampala muri Uganda mu Nama y’Abayobozi Bakuru ba Polisi mu bihugu byo muri Afurika y’ Iburasirazuba. Igizwe n’ibihugu 13, ari byo: Rwanda, Uganda, Burundi, Comoros, Ethiopia, Eritrea, Djibouti, Kenya, Sudan, Sudani y’Epfo, Seychelles, Somalia na Tanzania.

Intego yayo ni ugusangira ubunararibonye, kubaka ubushobozi bw’inzego za Polisi zo mu bihugu byo muri aka karere binyuze mu mahugurwa atandukanye no gufatanya kurwanya no gukumira ibyaha byambukiranya imipaka birimo iterabwoba, ubujura bw’amatungo n’ibinyabiziga, kwangiza ibidukikije, ikwirakwizwa ry’intwaro ntoya, icuruzwa ry’abantu, itundwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, ibyaha bikorwa hifashishijwe Ikoranabuhanga, no guhererekanya abacyekwaho ibyaha bafashwe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages