Polisi y’u Rwanda irashakisha umukozi wari ushinzwe ibikorwa by’ikoranabuhanga muri sosiyete y’itumanaho Tigo ukekwaho kuyiba amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 495 kuva mu mwaka ushize kugeza muri uku kwezi.
Umuyobozi mukuru wa Tigo mu Rwanda, Tongai Maramba yavuze ko iyi sosiyete yibwe aya mafaranga ikibazo kigashyikirizwa polisi ku wa gatatu w’icyumweru gishize.
Polisi yerekanye abagabo babiri baranguzaga serivisi za Tigo bakekwaho kugira uruhare muri ubwo bujura bafungiye kuri sitasiyo zitandukanye.
Umuvugizi wa polisi , CSP Twahirwa Celestin yasobanuye ko bakurikiranweho ubufatanyacyaha mu iyibwa ry’ayo mafaranga.
Yagize ati « Iperereza rigaragaza ko bagize uruhare mu kunyereza amafaranga ya Tigo. »
Ubu bujura ngo bwagezweho hifashishijwe ikoranabuhanga aho umukozi wa Tigo wari ushinzwe serivisi ya « electronic Transfer » (koherezanya serivisi hifashishijwe ikoranabuhanga) ibimenyetso byerekana ko ari we wabigizemo uruhare, byamenyekana agacika, akaba akirimwo gushakishwa.
Twahirwa yavuze ko umukozi ushakishwa cyane yemezaga ko aba bacuruzi baranguzaga serivisi za (Super agents) bamaze kwishyura ngo bahabwe serivisi ya Tigo cash kandi batayishyuye. Nyuma ngo barayafataga bakayamuha mu ntoki akayitwarira.
Yakomeje ati « Hamaze kunyerezwa asaga miliyoni 495, kandi hari ibimenyetso bigaragaza ko hashobora kuba haribwe n’ayandi kuko iperereza rigikomeza. »
«Twafatanyije na Tigo n’abakozi babigenzuye, twabonye abatangabuhamya basobanura uko byagenze kandi ibimenyetso birafatika, bigaragaza ko ababigizemo uruhare ari bariya babiri, n’uwatorotse abakekwa bose ni batanu. »
Abakekwa babivugaho iki ?
Ufungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Kicukiro yabihakanye yivuye inyuma.
Ati “Bambwiye ko ngo bigaragara muri “sisiteme”, sinagiye muri Tigo ngo mbibe, n’uregwa nta masano ngirana nawe nari muzi nkuko nziranye n’abandi bakozi. Sindi umukozi wa Tigo, nta n’amasezerano ngirana nayo, ndi umukozi wo hanze ntaho mpurira na “sisiteme” yaho.»
Yasoje agira ati”Njyewe ndumva ndengana kuko nacuruzaga Tigo Cash , ngahereza aba agents banjye , ntaho mpuriye na Tigo na sisiteme yabo, nta kontaro ngirana nabo sinshinzwe icungamari , kandi amafaranga bavuga ko yavuye muri icungamari.”
Uwa kabiri ukekwa ufungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamirambo nawe yabihakanye.
“ Ndi rwiyemezamirimo(…) Icyaha ntabwo nkemera, nabagaragarije ko uwari afite mu nshingano kutuyobora yatubwiye ko hari uburyo bushyashya bwaje bwo kujya atanga E-money(amafaranga atangwa kuri Tigo cash) hanyuma amafaranga tukajya tuyafata tukayamusubiza uko bisanzwe mu mikorere yacu…”
Uyu mugabo akomeza avuga ko mbere bajyanaga inyemezabwishyu bishyuriyeho kuri banki, bakazishyira uwo ushakishwa na polisi cyane nawe yamara kuzisuzuma akemeza ko bahabwa serivisi za Tigo zihwanye n’ayo bishyuye.
Amaze guhindura ubu buryo ngo yababwiye ko ari sisiteme ye arimo kwikorera akaba arimo kubashorera amafaranga ye akayabaha kuri telefoni, nimugoroba ngo bakayamusubiza.
Uyu mugabo akomeza avuga ko batangiye gukorana muri Kanama uyu mwaka akaba yari amaze kumucururiza miliyoni zisaga 40.
Asoza ati “Nta sano riri hagati yanjye na Tigo ni ugushora amafaranga yanjye agacuruzwa ikampemba ku kwezi. Ukekwa yarebye urimo gukora cyane aramwiyambaza, naragendaga nkayamuha mu ntoki hafi y’akazi, yifashishije nimero yanjye yari isanzwe ikora ayinyuzaho amafaranga , nkongera nkayamusubiza”
Tigo yakajije ingamba
Mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo, mu Rwanda hageze umukozi wo muri sosiyete ya Millicom ari yo igenga Tigo Rwanda, ushinzwe ibijyanye no kurwanya no kurinda inyerezwa ry’imari ndetse n’abandi bakozi ba Tigo mu bihugu bitandukanye muri Afurika. Irimo gushaka kandi uburyo yahindura sisiteme yakoreshaga.
Abayobozi ba Tigo Rwanda batangaje ko amafaranga Tigo yibwe muri serivisi zayo za Tigo Cash atari amafaranga y’ abakiliya bayo n’abahabwaga serivisi zayo muri rusange.
Babasabye kutagira ikibazo n’impungenge na zimwe kuko amafaranga yabo ahari yose kandi n’ukekwaho ubujura arimo gushakishwa.



















TANGA IGITEKEREZO