00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Polisi y’u Rwanda irasaba abashyira amashanyarazi mu nzu guha akazi ababifitiye ubumenyi

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 5 January 2014 saa 10:30
Yasuwe :

Muri iki gihe hakunze kugaragara inkongi z’imiriro, imwe mu mpanuka zihangayikishije Abanyarwanda muri rusange, inzego za Leta, by’umwihariko inzego z’umutekano, kuko akenshi izo nkongi z’imiriro zihitana inyubako zitaretse n’ubuzima bw’abantu.
Nk’uko tubikesha urubuga rwa Polisi y’Igihugu, impanuka z’inkongi z’imiriro zibasira inyubako, abantu ubwabo na bo babigizemo uruhare, ariko batabizi. Na none kandi si inyubako zibasirwa gusa, kuko hari n’izifata amashyamba ariko byose bitangira ari (…)

Muri iki gihe hakunze kugaragara inkongi z’imiriro, imwe mu mpanuka zihangayikishije Abanyarwanda muri rusange, inzego za Leta, by’umwihariko inzego z’umutekano, kuko akenshi izo nkongi z’imiriro zihitana inyubako zitaretse n’ubuzima bw’abantu.

Nk’uko tubikesha urubuga rwa Polisi y’Igihugu, impanuka z’inkongi z’imiriro zibasira inyubako, abantu ubwabo na bo babigizemo uruhare, ariko batabizi. Na none kandi si inyubako zibasirwa gusa, kuko hari n’izifata amashyamba ariko byose bitangira ari igishashi cy’umuriro bigasozwa n’uko ibintu byose bihindutse umuyonga, ndetse rimwe na rimwe bigahitana n’ubuzima bw’abantu.

Polisi y’Igihugu itunga agatoki abantu buzuza inzu zabo kandi zibahenze ariko igihe cyo gushyiramo umuriro w’amashanyarazi, bagashaka bafashe umuntu ubaca amafaranga make akenshi atanafite ubumenyi ngiro mu bijyanye n’amashanyarazi, yirengagije ko gusobekeranya insinga nabi ari kimwe mu bishobora gutera inkongi y’umuriro.

Kubera iyo mpamvu, Polisi y’u Rwanda, irasaba abubaka inzu bashaka gushyiramo umuriro w’amashanyarazi, guha ako kazi ababifitiye ubumenyi, bazi kubikora neza, kandi bakabikorana ubuhanga.

Polisi iributsa kandi abantu, cyane cyane abacuruzi, kwirinda kuvanga ibicuruzwa bisanzwe n’ibitera inkongi y’umuriro nka Peteroli cyangwa ibiyikomokaho, biyibagije cyangwa babyirengagije nkana, ko igihe hadutse inkongi, iyo peteroli n’ibiyikomokaho bihita byongera ubukana bw’umuriro bigatuma iduka ryose rigakongoka.

Ni muri urwo rwego, Polisi y’u Rwanda isaba abantu gukomeza kugira uruhare mu kwirinda inkongi z’imiriro bafatanya mu kuzikumira, kandi birinda ibyo ari byo byose byatuma izo nkongi zibaho, kuko zihitana ubuzima bw’abantu, ibintu bitandukanye bikangirika birimo imitungo, ibikoresho byo mu nzu, amatungo n’ibindi.

Polisi y’u Rwanda iributsa abantu gutunga ibikoresho byabugenewe mu kuzimya inkongi z’imiriro bizwi nka”kizimyamwoto”, kugira ngo ziramutse zinabayeho habeho ubutabazi bwihuse.

Hakenewe ibindi bisobanuro cyangwa se igihe habaye inkongi y’umuriro, mwahamagara kuri 112 cyangwa 0788311120 nomero y’ubuyobozi bw’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kuzimya inkongi z’imiriro no gutabara abari mu kaga.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages