Tariki ya 16 Kamena 2015, Polisi y’igihugu yizihije isabukuru y’imyaka 15 imaze ibayeho. Hagarutswe kuri byinshi yagezeho, ariko hanagarukwa ku bikorwa polisi yasabwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame byo kurushaho guteza imbere abaturage.
Minisitiri w’umutekano mu gihugu Sheikh Musa Fazil Harerimana yibukije ko Perezida Kagame asoza amasomo y’abofisiye bato muri Gicurasi 2015, yasabye polisi gufasha mu bikorwa bizamura ubuzima rusanze bw’abaturage.
Minisitiri Fazil yibukije ko iyo ntego ari yo kandi polisi igomba kuyishyira mu bikorwa ndetse ibyagezweho bikaba byashyirwa ahagaragara mu myaka itanu iri imbere, ni ukuvuga mu mwaka wa 2020 ubwo izaba yizihiza isabukuru y’imyaka 20.
Yagize ati “Polisi igomba kubigisha imyuga, niba ari ubuhinzi…polisi iri mu byaro hose. Ntibicare mu biro gusa batagereje ko abanyabyaha babizanira…”
Yagombye kandi ngo kwitabira ibikorwa by’ubwubatsi, amashanyarazi, mekanike n’ibindi.
Yavuze ko bidakwiye ko Polisi niba igiye gutabara ahatwitswe n’ inkongi y’umuriro, itagombye kuhava gutyo gusa , abantu basigaye mu kizima ahubwo kuba harimo abize ibijyanye n’amashanyarazi, byabafasha kongera gutuma abahuye n’icyo kibazo badasigara mu mwijima.
Urundi rugero yatanze ni urw’igihe ibonye indembe ku nzira ko bidakwiye ko ifatwa nabi ikaba yahuhuka kubera ubumenyi buke, ahubwo ko hagombye kuba abapolisi bafite ubumenyi butandukanye.
Yasoje avuga ko ibizafasha kugera muri iki cyerekezo, bimwe byatangiye ibindi bikaba biri mu nzira , ariko ko raporo yabyo ifatika izerekanwa mu mwaka wa 2020.
Gukorana n’aba baturage ngo bizatuma irushaho kunoza akazi kayo, ati “…bagafasha abaturage mu buzima bwa buri munsi. Iyo ubanye n’abaturage n’amakuru arushaho kwiyongera, gukumira birushaho no gutangira (gukumira) umunyacyaha birushaho…”
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel Gasana yavuze ko polisi yageze kuri byinshi mu gihe cy’imyaka 15, n’ubwo igihanganye n’ibyaha ahanini bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.
Ibikorwa nk’ibi (guhangana n’ibyaha) kandi ngo bizakomeza gukorwa mu murongo wa polisi wo kwegera abaturage.
Ibizakorwa birimo gukwirakwiza hirya no hino ibigo bya isange one stop Center za polisi, gufasha abaturage mu mibereho myiza nk’uko isanzwe ibikora n’ibindi.
Yavuze ko polisi yabungabunze umutekano w’abantu n’ibintu mu Rwanda, ishyiraho ubufatanye bwayo n’abaturage mu cyiswe “Community Policing” no gukorana n’uturere.
IGP Gasana ati “Twasinyanye ubufatanyane n’aba Meya bo mu Rwanda , duhugura n’inzego za community policing, dufatanya mu gukumira ibyaha bitaraba.”
Mu bikorwa ikorera abaturage kandi yahaye inka imiryango muri gahunda ya girinka, nayo ifasha abapolisi muri iki gikorwa cyatwaye asaga miliyari enye z’amafaranga y’u Rwanda.
Yafashe ingamba zikomeye mu kurwanya ruswa ishyiraho ishami rishinzwe kuyirwanya, irwanya magendu, iterabwoba, ihohoterwa n’ibindi byatuma abaturarwanda batabuzwa amahoro.
Polisi kandi ifite ishuri rya kaminuza , aho imaze kwigirwamo abakomoka mu bihugu 15, ku rwego rw’ikiciro cya gatatu cya kaminuza(masters). Ikaba inateganya gukorera ibikorwa byayo ishinga amashami mu mirenge yose y’u Rwanda.
IGP Gasana yavuze ko polisi ifite ibitaro bizwi kandi bifasha benshi, ndetse n’ubu hakaba hagiye gushyirwaho isuzumiro (laboratoire) izuzura muri uyu mwaka izafahsa gukurikirana ibyaha mu buryo bw’iterambere.
Umuvugizi wa Polisi, CSP Celestin Twahirwa yavuze ko Polisi ifite gahunda ndede muri iyo myaka irimo gukomeza kubaka ubushobozi , kubaka ibikorwaremezo, amashuri, kongera ibikorwa aho ifite ibigo bitandukanye kwita ku mibereho y’abapolisi n’abanyarwanda muri rusange.
Uyu mwaka uzashira inyubako nshya Polisi izakoreramo yuzuye, mu gihe ikibazo gikomeye cyane irimo guhangana na cyo ari iby’ikoranabuhanga.
Kuri ubu icyicaro cya polisi ishinzwe gukumira ihohotera ku Isi kiri mu Rwanda , kubera kunoza ibikorwa byo kurwanya ihohoterwa mu Rwanda.
Mu myaka 15 ishize polisi yakiriye inama mpuzamahanga 22, hakaziyongeraho iya 23 izaba muri uyu mwaka.
Mu rwego rwo gukorana n’abaturage, polisi yahembye imodoka akarere ka Kicukiro kanogeje isuku no kwicungira umutekano, gahunda yashyizweho na polisi, imirenge n’abafatanyije na polisi bahembwa moto n’abahawe amafaranga.
[email protected]
Twitter: NtakirutaDeus



















TANGA IGITEKEREZO