Iri murikabikorwa ryahuje inzego 36 zigira uruhare mu gutanga ubutabera ku banyarwanda, ryabereye i Kigali kuri uyu wa 19 Werurwe 2019, ribanziriza icyumweru cy’ubutabera giteganyijwe ku wa 18-22 Werurwe. Imiryango itari iya Leta n’izindi nzego zamuritse ibyo zikora n’ibikoresho zifashisha.
Polisi y’u Rwanda - ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, irishinzwe kuzimya inkongi n’Urwego rw’ubugenzacyaha, bamuritse ibikoresho bifashisha mu gucunga umutekano w’abantu n’ibintu, kuzimya inkongi n’ibindi.
Mu bikoresho byamuritswe na Polisi harimo icyuma gipima umuvuduko w’imodoka ‘speed radar’ icyuma cyifashishwa mu guhana abishe amategeko yo mu muhanda, igikoresho gipima utwaye ikinyabiziga yasinze ‘alcohol test’, imodoka ya rutura yifashishwa mu kuzimya inkongi mu nyubako ndende no gutabara abazirimo, n’imbwa zifashishwa na polisi mu gutahura ibiyobyabwenge.
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Johnson Busingye, yavuze ko ibikorwa nk’ibi bigaragaza ingufu urwego rw’ubutabera rufite, asaba ko bakomeza kubaka umurunga w’ubufatanye.
Ati “Ibi bintu nabiherukaga dusaba Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi amafaranga yo kubigura. Umunyarwanda wese ubu aziko inzu arimo igize ibyago byo kugira inkongi y’umuriro bamuteruramo bakamutabara. Ibyaha aho bibera mwabonye ko dufite ubushobozi bwo kugerayo.”
Busigye yakomeje asaba abanyarwanda kugira ubufatanye mu kurwanya ibyaha, amakimbirane mu muryango n’inda ziterwa abana. Yasabye kandi imiryango itari iya leta ikora mu rwego rw’ubutabera gufasha Ibigo Ngororamuco kugirango birusheho kugera ku ntego zabyo uko bikwiye.
























TANGA IGITEKEREZO