00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Polisi y’u Rwanda yagejeje gahunda ya Gerayo Amahoro mu Idini ya Islam (Amafoto)

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul, N.Kubwimana Janvière, Thamimu Hakizimana
Kuya 31 January 2020 saa 10:30
Yasuwe :

Polisi y’u Rwanda yatangije ubukangurambaga bwa ‘Gerayo Amahoro’ muri Islam hagamijwe gukangurira abayoboke baryo kugenda neza mu muhanda hagamijwe kwirinda impanuka zahitana ubuzima bwabo.

Gerayo Amahoro ni ubukangurambaga bugamije gukangurira abakoresha umuhanda kwitwararika ku buryo ugenda n’amaguru n’ukoresha ikinyabiziga badashyira ubuzima bwabo mu kaga gaterwa n’impanuka zo mu muhanda.

Gahunda y’Ubukangurambaga bwa “Gerayo amahoro” imaze ibyumweru bisaga 38 itangijwe mu gihe biteganywa ko izasozwa yujuje ibyumweru 52.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 31 Mutarama 2020 nibwo iyi gahunda yatangirijwe mu misigiti 33 aho abayoboke ba Islam bahawe ubutumwa ku bijyanye n’imikoreshereze y’umuhanda, yaba ku banyamaguru n’abatwara ibinyabiziga bitandukanye.

Ni igikorwa cyahuriranye n’Umunsi witwa Ijumaa, Abayisilamu basanzwe bakoreraho amasengesho arambuye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko gahunda ya Gerayo Amahoro igamije kubungabunga umutekano wo mu muhanda kugira ngo ikize ubuzima bw’abantu bahura n’impanuka.

Yavuze ko yizeye ko Polisi nikorana n’ubuyobozi bw’Umuryango w’Abayisilamu ubutumwa bwa Gerayo Amahoro buzagera mu misigiti yose mu Rwanda.

CP Kabera yanagaragaje ko mu mwaka umwe ku Isi abantu barenga miliyoni n’ibihumbi 300 bahitanwa n’impanuka, aboneraho gusaba Abayisilamu kugira uruhare mu kuzirinda.

Ati “Impanuka mu Rwanda abantu barenga 500 barapfa, abarenga ibihumbi bibiri barakomereka kubera impanuka ariko nk’uko byagaragaye n’uko 80% bitera impanuka bishobora kwirindwa.”

Yakomeje avuga ko mu gihe ubu bukangurambaga bumaze, ikigereranyo cya 17% cy’impanuka cyagabanutse anashimangira ko impamvu bwite zahitanaga ubuzima bw’abantu zimaze kugabanuka ku gipimo cya 42%.

Mufti w’u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana, we yavuze ko Islam ifite igihe gihagije cyo kwigisha ‘Gerayo Amahoro’ mu gukumira impanuka zo mu muhanda.

Ubwo yari amaze kwakira Umuvugizi wa Polisi mu musigiti wa Madinat mu Mujyi wa Kigali, Sheikh Salim Hitimana, yavuze ko mu nyigisho bagira buri munsi gahunda ya ‘Gerayo amahoro’ itazaburamo.

Ati “Twemeranyijwe na Polisi ko izi nyigisho tuzakomeza kuzibwira abantu mu misigiti kuko nk’uko Islam mubizi ni idini ribungabunga ikiremwamuntu kandi ntiyemera ko umuntu yagira ikintu cyose cyamuhutariza ubuzima nk’izo modoka n’amagare.”

Yakomeje avuga ko iyi gahunda izagezwa mu misigiti yose mu Rwanda. Iyi gahunda usibye muri Kigali yanatangijwe mu bindi bice bitandukanye mu gihugu.

Nyuma y'uko polisi yari imaze kugeza ubutumwa bwa Gerayo amahoro ku bayisilamu hafashwe ifoto
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko gahunda ya Gerayo Amahoro igamije kubungabunga umutekano wo mu muhanda kugira ngo ikize ubuzima bw’abantu bahura n’impanuka
Polisi y’u Rwanda yagejeje gahunda ya Gerayo Amahoro mu Idini ya Islam
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera na Mufti w'u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana bafashe ifoto y'urwibutso
Umuvugizi wa Polisi yifotozanyije n'abaturage bakorera hafi y'umusigiti mu Mujyi wa Kigali
Ni igikorwa cyanakorewe hanze y'umusigiti uri mu Mujyi wa Kigali rwagati

–  Uko ubukangurambaga bwakozwe mu Majyaruguru

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Rugigana Alexis, yavuze ko mu madini ariho hahurira abantu benshi bakoresha umuhanda.

Ati “Nk’uko byagenze mu yandi madini n’amatorero, hakorewe ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro hatangirwa ubutumwa bujyanye no kwirinda, gukumira no kurwanya imfu ziterwa n’impanuka zo mu mihanda, uyu munsi ubutumwa bwatanzwe no mu misigiti itandukanye muri Islam. Ibi bituma ubutumwa bugera kuri benshi mu gihe gito kuko bose bakoresha umuhanda, ni ngombwa ko ubu butumwa babwumva.’’

Mu Majyaruguru, Gerayo Amahoro kuva itangiye yagabanyije impanuka ho 27%.

Imamu w’Akarere ka Musanze, Sheih Harerimana Hashmu, avuga ko Gerayo Amahoro yaziye igihe ndetse ko bazayigira iyabo bafatanya na Polisi y’Igihugu gusobanurira abayoboke babo ububi n’ingaruka ziba mu gukoresha nabi umuhanda.

Ati “Abayoboke bacu babyishimiye cyane bifuza ko Polisi yazagaruka igakomeza kubaha ubu bitumwa, rero usibye n’ubu butumwa tuzakomeza gutanga n’indi nkunga yose bazadukeneraho izatuma umutekano wo mu muhanda ugenda neza tuzayitanga.’’

–  Mu misigiti yo mu Burasirazuba hatangiwe ubutumwa bwa Gerayo Amahoro

Mu turere dutandukanye two mu Burasirazuba Gerayo Amahoro yatangijwe mu misigiti. Ku rwego rw’intara yatangirijwe mu Karere ka Kirehe mu Musigiti uherereye mu Mujyi wa Nyakarambi.

Umuyobozi wa Polisi ku rwego rw’iyi ntara, ACP Hatari Emmanuel yibukije Abayisilamu uburyo bwiza bukwiye bwo kugenda mu muhanda.

Yibukije kandi abagenda kuri moto ko bakwiriye kwambara casque bakayifunga neza bakirinda kwihutisha abamotari kuko ngo bishobora gutuma bakora impanuka ntibagere aho bajya amahoro.

Bamwe mu bayoboke b’idini rya Islam bavuga ko kubasobanurira uburyo bakwiriye kwitwara mu muhanda ari igikorwa cyiza gishobora no gutuma abitwaraga nabi bisubiraho.

Hategekimana Abdoul Shakur yagize ati “Nko mu Idini ya Islam usanga yita cyane ku buzima, iyo umuntu afite ubuzima bwiza nibwo ashobora no gusari akanakora n’ibindi bikorwa byiza, gutangiza Gerayo Amahoro mu misigiti rero natwe biratuma tuyisobanukirwa kandi binerekane ko natwe twifatanyije na leta mu kurwanya ibyaha byo mu muhanda.’’

Mujawamariya Fatumah we yavuze ko Gerayo Amahoro kuyigishwa mu idini bituma babuha agaciro cyane ku buryo barushaho kwirinda kugenda nabi mu muhanda.

Polisi y’u Rwanda yatangije ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro muri Islam nyuma yo kubugeza muri Kiliziya Gatolika, ADEPR, Abadiventisiti n’andi matorero atandukanye ashingiye ku myemerere ya Gikirisitu mu rugamba rwo guhangana n’impanuka zo mu muhanda.

Mbere yo gutangiza ubukangurambaga bwa ‘Gerayo Amahoro’ mu kwezi kwa Gicurasi kwa 2019, Polisi yabaruraga impanuka zirenga ibihumbi bitanu buri mwaka, zahitanaga abantu batari munsi ya 500.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages