Igikorwa cyo guhererekanya izi modoka eshatu cyabereye ku cyicaro Gikuru cya Polisi ku Kacyiru kuri uyu wa 19 Nzeri 2017.
Umuyobozi w’Ishami rya Interpol rishinzwe kurwanya no gukumira ibyaha ndengamipaka muri Polisi y’u Rwanda, ACP Peter Karake, yavuze ko izi modoka zafashwe ku bufatanye bwa polisi z’ibihugu byombi.
Yagize ati “Izi modoka zafatiwe ku mipaka. Tubashyikirije eshatu zose zibwe muri Afurika y’Epfo. Ba nyirazo, iyo bamaze kuzibwa bahita bajyana ikirego kuri polisi yaho bakabishyira mu itumanaho dukoresha yagera ku mupaka wacu, duhita tubibona ko ishakishwa.”
Yakomeje asobanura ko kugira ngo zigere mu Rwanda abazibye baba bazishakiye ibindi byangombwa bakazizana bashaka kuzigurisha n’abandi, gusa ngo baba bibeshya kuko hari ibyo badashobora guhindura nka nimero ya moteri n’ibindi ari nabyo bituma bafatwa.
Izi modoka zibwe, zari zimaze igihe kinini zibuze muri Afurika y’Epfo. Polisi y’u Rwanda ikomeza iburira abagura imodoka gushishoza kuko abazigurisha bagerageza gushaka uko babikora badafashwe.
Uwari uhagarariye Polisi ya Afurika y’Epfo, Capt. Conradie, yashimiye Polisi y’u Rwanda ku bufatanye yagize mu ifatwa ry’izo modoka, avuga ko ari igikorwa kigaragaza akazi keza yakoze.
Peter Cawood, umwe mu bibwe imodoka, yavuze ko bitangaje kubona yongera kuyibona yari yarabuze, ashima ubufatanye bwa polisi z’ibihugu byombi.



















TANGA IGITEKEREZO