00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Polisi y’u Rwanda yashyikirije u Bwongereza imodoka yibwe mu 2014

Yanditswe na

Jean Baptiste Nshimiyimana

Kuya 8 February 2016 saa 08:52
Yasuwe :

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye na Interpol yashyikirije iy’u Bwongereza imodoka yibiwe muri icyo gihugu mu mwaka wa 2014, ikazanwa mu Rwanda inyujijwe ku mupaka wa Rusizi; igikorwa kitari gisanzwe gufata ibinyabiziga byibiwe i Burayi.

Polisi y’u Rwanda yavuze ko iyo modoka yibwe mu Bwongereza muri Nzeli 2014, igafatirwa ku mupaka wa Rusizi muri Gashyantare 2015, ifatanywe umuturage wo muri Congo Kinshasa wari wayiguze ku barundi babiri bari bayivanye mu Bubiligi.

David Ward inzobere mu gukora iperereza mu Bwongereza, ariko ushinzwe Afurika y’Uburasirazuba ari nawe washyikirijwe iyo modoka, yashimiye Polisi y’u Rwanda ubufatanye igirana na Polisi mpuzamahanga, ndetse ngo bazakomeza imikoranire igamije kongerera ubumenyi Abapolisi b’u Rwanda mu gukurikirana ibyaha byambukiranya imipaka.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Célestin Twahirwa, yavuze ko kuva bashyiraho ibikoresho bya Interpol ku mipaka y’igihugu, byinshi mu binyabiziga byibwe mu Rwanda byahawe bene byo, cyane ibyibwe mu bihugu bya Afurika.

Yagize ati “Ntabwo byari bimenyerewe ko hari imodoka zifatirwa hano ngo zisubizwe i Burayi[ … ]bikaba ari ibintu twakwishimira natwe mu bikorwa bya gipolisi, ndetse mu rwego mpuzamahanga kandi birajya no mu nyandiko ko u Rwanda rwabashije gukurikirana imodoka yibwe rukayisubiza mu Bwongereza.”

ACP Twahirwa yakomeje avuga ko Abarundi bagurishije iyo modoka n’umuturage wa Congo wari mu Rwanda, gusa ngo batawe muri yombi batarambuka umupaka w’u Rwanda, amafaranga yari yayishyuye ahita ayasubizwa.

Imodoka yibwe yari mu bwoko bwa Range Rover, ikaba yari yamaze guhabwa plaque ya Congo ariko yagaragaraga ku rutonde rw’izibwe zagaragajwe na Polisi y’u Bwongereza.

Iyo modoka yari yaguzwe ibihumbi 25000 by’amadorali,asaga miliyoni 18 z’amafaranga y’u Rwanda ariko abasigayemo ayandi bihumbi 10 by’amadolari.

Abayishyikirijwe bavuze ko bagiye kuyijyana muri Uganda ikazajyanwa hamwe n’izindi nazo zafashwe zibwe zikazasubizwa mu Bwongereza.

Polisi y’u Rwanda yavuze ko imodoka bagiye bafata ziganjemo izanyujijwe mu bihugu bya Kenya na Uganda zerekeza muri Congo Kinshasa ariko zimwe zigafatwa zitarambutswa inkiko z’u Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi y'Igihugu, ACP Célestin Twahirwa
David Ward washyikirijwe imodoka yibwe mu Bwongereza
Polisi y'u Rwanda yasubije Polisi y'u Bwongereza imodoka yibiweyo

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages