00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Polisi y’u Rwanda yatangije gahunda y’ubukangurambaga mu kurwanya ihohoterwa

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 23 December 2014 saa 08:05
Yasuwe :

Polisi y’u Rwanda ibinyujije mu ishami ryayo rikorera mu bitaro byayo bya Kacyiru (DMS) yatangije igikorwa cyo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorewa abagore n’abana n’iribera mu ngo ku rwego rw’igihugu mu karere ka Rwamagana, ku wa mbere tariki ya 22 Ukuboza. Iki gikorwa cyateguwe na Polisi y’u Rwanda giterwa inkunga n’umuryango ntera nkunga wa Global Fund.
ACP Dr. Wilson Rubanzana umuhuzabikorwa w’ikigo gifasha abahohotewe, Isange One Centre, yavuze ko Polisi yateguye (…)

Polisi y’u Rwanda ibinyujije mu ishami ryayo rikorera mu bitaro byayo bya Kacyiru (DMS) yatangije igikorwa cyo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorewa abagore n’abana n’iribera mu ngo ku rwego rw’igihugu mu karere ka Rwamagana, ku wa mbere tariki ya 22 Ukuboza.

Iki gikorwa cyateguwe na Polisi y’u Rwanda giterwa inkunga n’umuryango ntera nkunga wa Global Fund.

Abapolisi babihuguriwe bazafasha mu kurwanya ihohoterwa

ACP Dr. Wilson Rubanzana umuhuzabikorwa w’ikigo gifasha abahohotewe, Isange One Centre, yavuze ko Polisi yateguye iki gikorwa mu rwego rwo gukomeza kongera ingufu mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina kandi iki gikorwa kikaba kizaba hose mu gihugu.

Yavuze ko ubu bukangurambaga bwashyizweho kugirango bantu bose bahagurukire hamwe barwanye ihohoterwa.Kandi ko buje busanga izindi gahunda zashyizweho ngo zikumire ihohoterwa zirimo ikigo Isange,

Yagize ati “ Twashyizeho ingamba zo kurwanya ihohoterwa ,dushyiraho ikigo Isange One Stop Centre cyita ku wahohotewe kikanamugira inama kandi ko serivise zacyo zitangirwa ubuntu.”

Butera Erick, ushinzwe imibereho myiza mu murenge wa Rurenge akarere ka Ngoma yashimiye uruhare rwa Polisi mu kurwanya ihohoterwa no gucunga umutekano ,avuga ko bazakomeza gutanga ubu butumwa bakangurira abaturage kurwanya ihohoterwa mu bikorwa bitandukanye bibahuza nk’umuganda.

Mu mibare yagaragajwe na Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Odda Gasinzirwa mu nama y’igihugu ya 12 y’Umushyikirano, abana 1682 bahohotewe mu mwaka wa 2012, mu gihe mu wa 2013 babaye 1445.
Mu mwaka wa 2012, abagore 244 bafashwe ku ngufu, mu gihe mu wa 2013 babaye 281.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages