00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Polisi y’u Rwanda yatangije gahunda yo kwegera abaturage

Yanditswe na

Tombola Felicie

Kuya 9 January 2015 saa 08:20
Yasuwe :

Polisi y’Igihugu yatangije uburyo bwo gukoresha ibiro byimukanwa ku ya munani Mutarama 2015 igeza serivisi ku bategereye sitasiyo za polisi zisanzweho.
Ubwo buryo bushya bwatangijwe mu karere ka Kamonyi ku isoko rya Mugina imodoka ya Polisi irahagarara abaturage bagera ku 100 bashyikiriza ibibazo byabo abapolisi bayirimo.
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kamonyi Supt. Vital Hamza yasobanuye ko iyo gahunda igamije kugeza gahunda za polisi kuri bantu bagorwa no kugera kuri sitasiyo za (…)

Polisi y’Igihugu yatangije uburyo bwo gukoresha ibiro byimukanwa ku ya munani Mutarama 2015 igeza serivisi ku bategereye sitasiyo za polisi zisanzweho.

Ubwo buryo bushya bwatangijwe mu karere ka Kamonyi ku isoko rya Mugina imodoka ya Polisi irahagarara abaturage bagera ku 100 bashyikiriza ibibazo byabo abapolisi bayirimo.

Abaturage begerejwe Polisi bayishyikiriza ibibazo byabo

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kamonyi Supt. Vital Hamza yasobanuye ko iyo gahunda igamije kugeza gahunda za polisi kuri bantu bagorwa no kugera kuri sitasiyo za polisi bigatuma bapfukiranwa kuri bimwe mu bibazo bahura nabyo.

Ati” Ni igitekerezo cyo kwegereza polisi uduce twose two mu gihugu. Inshuro nyinshi abaturage baba bafite ibitekerezo cyangwa ibibazo bifuza kugeza kuri polisi ariko kubera uburebure bw’urugendo ntibageyo.Ubu ni uburyo bwiza buzatuma bagera ku cyicaro cya polisi nta kiguzi.”

Supt. Hamza yongeyeho ko kubera ubwinshi bw’abitariye iyo gahunda mu isoko rya Mugina mu karere ka Kamonyi, ibyo biro bya polisi byimukanwa bigiye kuba bihagumye nyuma bikazimukira ahandi.

Abaturage benshi babajije abapolisi bo mu biro byimukanwa ibijyanye n’akarengane kabo ku bijyanye n’ubutaka.

Mbonyibyabo Pascal w’imyaka 65 yabwiye ikinyamakuru The New Times ko yagejeje kuri polisi ibijyanye n’umuvandimwe we wamuhuguje ubutaka basigiwe n’ababyeyi.

Yagize ati” Nari narabuze aho mbariza ikibazo cyanjye ariko uyu munsi ngize amahirwe. Ntuye ku Mugina , ubwo ababyeyi bacu bamaraga gupfa umuvandimwe wanjye yigaruriye ubutaka maze aranyirukana. Ndatekereza ko polisi izamfasha.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugina, Nkurunziza Jean de Dieu yatangaje ko uburyo abaturage begera polisi bavuga ibibazo byabo byerekana ko bafitiye ikizere gifatika polisi y’Igihugu.

Ubusanzwe Polisi y’Igihugu ifite ibiro bibiri byimukanwa (imodoka ebyiri) bijyanwa aho bikenewe cyane. Ifite gahunda yo kongera izo modoka kugira ngo abaturage bose bagerweho n’agahunda zayo.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages