00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Polisi y’u Rwanda yifatanyije n’abaturage ba Jali mu gikorwa cy’umuganda

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 29 September 2013 saa 09:08
Yasuwe :

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 28 Nzeri hirya no hino mu gihugu habereye igikorwa cy’umuganda ngarukakwezi. Polisi y’u Rwanda yifatanyije n’abaturage ndetse n’izindi nzego gukora umuganda ahantu hatandukanye.
Mu karere ka Gasabo, umurenge wa Jali, abapolisi n’abaturage b’uwo murenge bakoze umuganda, ukaba wari mu rwego rwo kurengera ibidukikije. Ibikorwa byibanze ku guca imiferege izajya iyobora amazi ava ku musozi wa Jali, ndetse hanakorerwa ishyamba ari nako hasiburwa imiringoti (…)

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 28 Nzeri hirya no hino mu gihugu habereye igikorwa cy’umuganda ngarukakwezi. Polisi y’u Rwanda yifatanyije n’abaturage ndetse n’izindi nzego gukora umuganda ahantu hatandukanye.

Mu karere ka Gasabo, umurenge wa Jali, abapolisi n’abaturage b’uwo murenge bakoze umuganda, ukaba wari mu rwego rwo kurengera ibidukikije. Ibikorwa byibanze ku guca imiferege izajya iyobora amazi ava ku musozi wa Jali, ndetse hanakorerwa ishyamba ari nako hasiburwa imiringoti n’ibyobo byacukuwe muri iryo shyamba bifata amazi, kugira ngo adasenyera abaturage.

Umukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana, yashimiye abaturage uburyo bitabiriye uwo muganda ari benshi. IGP Gasana yagize ati ”Polisi y’u Rwanda ntishinzwe gusa gucunga umutekano w’abantu n’ibintu byabo, inafite n’inshingano zo kurinda ibikorwa remezo, kurengera ibidukikije no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.”

Umukuru wa Polisi y’u Rwanda yaboneyeho gusaba abaturage b’umurenge wa Jali kugira isuku, haba iwabo mu ngo n’ahandi bakorera ibikorwa byabo bitandukanye mu kazi ka buri munsi.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Fidèle Ndayisaba, yasabye abaturage kwita ku bikorwa remezo no kurengera ibidukikije. Fidèle Ndayisaba akaba yashimye ubufatanye busanzwe buri hagati ya Polisi y’u Rwanda n’Umujyi wa Kigali, bugaragarira mu bikorwa bitandukanye ndetse harimo gukumira no kurwanya ibyaha.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yakanguriye abaturage gukomeza kugira isuku haba ku mubiri no mu rugo, asaba abaturage gukomeza kwitabira gahunda za Leta zinyuranye zirimo ubwisungane mu kwivuza n’izindi.

Umuyobozi w'umujyi wa Kigali, Umuyobozi mukuru wa Polisi y'u Rwanda n'abaturage mu gikorwa cy'umuganda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages