Nyuma y’imyaka irenga 20 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye haracyagaragara abantu benshi bagaragarwaho n’ingengabitekerezo.
Perezida wa Komisiyo y’Ububanyi n’amahanga, Ubutwererane n’Umutekano muri Sena, Rugema Michel, kuri uyu wa Gatatu yagejeje ku Nteko Rusange raporo ku ishyirwa mu bikorwa ry’ ihame remezo ryo gukumira no guhana icyaha cya jenoside, kurwanya ihakana n’ipfobya no kurandura burundu ingengabitekerezo ya jenoside n’ibyo igaragariramo byose, agaragaza umubare munini w’abakurikiranyweho ibyo byaha.
Abakurikiranwe biganjemo abarengeje imyaka 30, bangana na 79% by’abakurikiranwe, 21% bafite imyaka iri hagati ya 18 na 30.
Muri ibyo, mu Mujyi wa Kigali habonetsemo ibyaha 132; Intara y’Amajyaruguru haturuka ibigera kuri 89; mu Ntara y’Iburengerazuba ( 180); Amajyepho (216) mu gihe mu Burasirazuba habonetse 265.
Visi Perezida wa Sena, Jeanne d’Arc Gakuba, yasabye komisiyo kuzareba no mu mashuri ukuntu bimeze kuko ngo Jenoside ikwiriye gukumirwa bihereye mu rubyiruko.
Yagize ati “Ku birebana no gukumira, guhangana no kurandura burundu ingengabitekerezo ya Jenoside, numvaga twagakwiye kureba uko mu mashuri bihagaze, kuko tugomba gukumira duhereye mu rubyiruko rwacu, kuko mu mashuri hashobora kuboneka ikibazo.”
Yasabye ko gukumira bikwiriye guhera ku bato, bamwe bivugwa ko bakura ingengabitekerezo ya Jenoside ku ishyiga, hakanarebwa uko mu barimu babigisha bihagaze.
Senateri Tito Rugema nawe yavuze ko ubwo bakoraga raporo basanze hakwiriye kujyaho uburyo bw’imikoranire mu guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Yagize ati “Ingengabitekerezo ya jenoside yo ku ishyiga ikomeje kuba ikibazo kandi ibimenyetso igaragariramo bigenda bihindagurika.”
Yongeyeho ati “Komisiyo yasanze hakwiye kubaho imikoranire ya hafi hagati y’inzego zitandukanye mu kurwanya jenoside n’ingengabitekerezo ya jenoside, by’umwihariko hagati y’inzego zishinzwe kurwanya Jenoside kugira ngo zuzuzanye mu buryo bugaragara.”



















TANGA IGITEKEREZO