00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Polisi yaburijemo ubwambuzi bushukana bw’amafaranga bwakozwe n’abiyitaga Abakozi b’Inzego za Leta

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 November 2017 saa 07:34
Yasuwe :

Ku wa Kane tariki 16 Ugushyingo uyu mwaka, Polisi y’u Rwanda yaburijemo ibikorwa by’ubwambuzi bushukana bw’amafaranga byakozwe n’abantu babiri biyitaga Abakozi b’Inzego za Leta.

Abakurikiranyweho ibi byaha umwe yafatiwe mu Karere ka Gasabo undi mu ka Kicukiro.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, SP Emmanuel Hitayezu, yatangaje ko umwe yafatiwe mu cyuho yiyita Umupolisikazi arimo gusaba amafaranga abafite impushya zo gutwara ibinyabiziga zataye agaciro bo mu kagari ka Kabuga ya mbere, mu Murenge wa Rusororo abizeza ko azazongera agaciro.

Yavuze ko ubwo uyu mugore yafatirwaga mu kagari ka Kabuga ya mbere, mu Murenge wa Rusororo yasanganywe impushya zo gutwara ibinyabiziga z’abantu barindwi batandukanye zataye agaciro zirimo esheshatu z’agateganyo na rumwe rwa burundu rw’urwego rwa B.

SP Hitayezu yavuze ko undi we yafatiwe mu kagari ka Gako, mu Murenge wa Masaka ahagana saa yine z’ijoro arimo aha amabwiriza abafite utubare muri ako gace ngo badukinge ababwira ko barengeje amasaha yo gucuruza; nyamara amabwiriza y’inzego z’ibanze avuga ko isaha ntarengwa yo gukinga utubare ari saa tanu z’ijoro.

Yagize ati "Uyu musore w’imyaka 21 y’amavuko yakoze ibi yiyita Umukozi w’Umurenge wa Kicukiro ushinzwe urubyiruko. Ifatwa rye ryaturutse ku makuru yatanzwe n’abamukemanze ubwo yari amaze gutanga ayo mabwiriza mu tubare tubiri."

Mu butumwa bwe, SP Hitayezu yagize ati “Ba Rutemayeze nk’aba barahari. Ni byiza gushishoza kugira ngo hatagira ucuzwa utwe. Abiyitirira inzego zirimo iza Leta n’izikorera bagakora ibinyuranyije n’amategeko birimo kwambura abaturage amafaranga bakoresheje uburiganya bw’uburyo butandukanye bamenye ko bitazabahira; bazafatwa babiryozwe."

Yavuze ko uyu musore afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Masaka, naho umukobwa we akaba afungiwe ku ya Rusororo; kandi ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane niba aba bombi hari abo bambuye amafaranga bakoresheje ubwo buriganya.

Yashimye abatanze amakuru yatumye aba bombi bafatwa, aboneraho gusaba buri wese kuba ijisho n’amatwi by’umutekano nk’uruhare rwe mu gukumira no kurwanya icyahungabanya umutekano aho kiva kikagera.

Umuntu uhamwe n’icyaha cy’ubwambuzi bushukana ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu kugeza ku myaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu kugeza kuri miliyoni eshanu nk’uko biteganywa n’ingingo ya 318 y’Igitabo cy’Amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages