Bimaze kugaragara ko iyo saa tatu z’ijoro zegereje, usanga abantu basiganwa mu muhanda, abatwaye ibinyabiziga bagakoresha umuhanda nabi.
Urugero nko kuri iki Cyumweru moto yihutaga cyane yagonze imbwa yambukiranyaga umuhanda, ita umuhanda ikomeretsa bikomeye umupolisi wari mu kazi ko gucunga umutekano. Iyo mpanuka yabaye hafi saa yine z’ijoro, ku muhanda Nyabugogo-Karuruma-Nyacyonga ahitwa Kanyonyomba.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera yabwiye IGIHE ko iyo mpanuka yatewe n’imbwa yambukiranyaga umuhanda no kutaba maso k’umumotari.
Ati “Impanuka yabaye mu Gatsata nimugoroba ubwo moto yagonze imbwa yambukiranyaga umuhanda, hanyuma ikarenga umuhanda igakubita umupolisi wari aho ngaho wagendaga ku muhanda acunze umutekano, ikamukomeretsa."
"Byagaragaye ko hari uburangare. None se ko imbwa yagendaga, umumotari aba akwiye no kumenya ko umuhanda atawukoresha wenyine akagenda mu muhanda yitonze.”
CP John Kabera yabwiye IGIHE ko kugeza ubu abantu bafite ikibazo cyo ‘guteganya’ kuko benshi batabarira neza amasaha yashyizweho.
Ati “Hari ubuteganye buke, bwo kutamenya ngo abantu bateganye gahunda zabo bazikore mu masaha yagenwe. Barabizi neza ko ingendo zitangira saa kumi n’imwe zigasoza saa tatu abantu bose bageze mu rugo, ariko ikigaragara ni uko iyo umugoroba ukubye abantu bategereza amasaha yenda kugera, noneho bakihuta mu mihanda cyane batarebye aho bataha uko hangana, umuvundo w’imodoka ushobora kuba kubera ayo masaha abantu bahuriye mu muhanda ari benshi.”
CP Kabera yavuze ko abantu ko bagomba gutekereza gahunda zabo bakazikora mu gihe cyateganyijwe bakamenya ko bagomba kwirinda ikintu cyose cyahungabanya umutekano harimo no kubura ubuzima bw’abantu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!