Hari n’abandi usanga basabiriza na bo bavuga ko bakeneye ubufasha; bavuga ko ari abakene nta cyo bafite cyo kurya. Abo barimo abafite ubumuga runaka bwaba ubw’ingingo zimwe na zimwe.
Hari igihe kandi unahasanga abantu bakuru baba bifashije, basabira ingeso bagamije kubona amafaranga yo kunywera inzoga n’ibindi.
Iri sabiriza akenshi Polisi ivuga ko riterwa n’ubunebwe, kandi bikaba bigaragara ko ridafatiwe ingamba rishobora kuba ryatera idindira mu iterambere ry’igihugu, kuko mu basabiriza usangamo n’urubyiruko ruba rukwiye gukora ibiteza imbere igihugu.
Polisi y’Igihugu ivuga ko gusabiriza bidateza idindira mu iterambere ry’igihugu gusa ahubwo bishobora no guhungabanya umutekano w’igihugu kuko usabiriza atabonye umuha cyangwa ntanyurwe n’ibyo bamuhaye, ashobora kwishora mu byaha nk’ubujura, ubwambuzi,uburaya n’ibindi.
Inavuga ko uretse n’iterambere kandi, gusabiriza bihabanye n’indangagaciro nyarwanda zitwigisha kwitabira umurimo, no kwigira.
Mu butumwa Polisi y’Igihugu yatanze kuri uyu wa Mbere ivuga ko gusabiriza ari icyaha nk’uko biteganywa n’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, aho ingingo yacyo ya 689 ivuga ko ubusabirizi ari imyifatire y’umuntu wagize gusabiriza umwuga; naho iya 690 ikavuga ko umuntu wese ukora icyaha cy’ubusabirizi ahanishwa igifungo kuva ku minsi umunani ariko kitageze ku mezi atandatu.
Iyi ngingo ikomeza ivuga ko umusabirizi wese ukoresha ibikangisho, winjira mu nzu ituwemo cyangwa urugo rw’iyo nzu, atabyemerewe na bene urugo, wigira nk’urwaye cyangwa nk’ufite ubumuga, witwaza ikindi kintu icyo ari cyo cyose cyatuma agirirwa impuhwe ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku mwaka umwe. Abasabirizi bishyize hamwe bahabwa igihano kivugwa mu gika cya kabiri cy’iyi ngingo.
Ingingo ya 691 yo muri iki gitabo ivuga ko umuntu wese ukoresha, woshya, ushora cyangwa ushishikariza umwana gusabiriza, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka ibiri. Igihe umwana wakoreshejwe mu gusabiriza asanganywe ubumuga bw’umubiri cyangwa bwo mu mutwe, igifungo kiba imyaka itatu.
Nubwo mu Rwanda hari abagisabiriza; Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda nyinshi zo kuvana abantu benshi mu bukene; aho abantu bashishikarizwa kwibumbira mu mashyirahamwe n’izindi zirimo na gahunda ya Girinka n’izindi.
Leta kandi yashyizeho gahunda ko nta mwana n’umwe ugomba kuba mu muhanda ahubwo buri wese agomba kurererwa mu muryango.
Hanashyizweho ikigo ngororamuco cya Iwawa n’ibindi aho abana bavanwa ku mihanda baba barasaritswe n’ibiyobyabwenge, bakajyanwayo bakigishwa imyuga itandukanye aho ku buryo bavayo barahindutse, bazi gukora icyabateza imbere bo ubwabo n’igihugu muri rusange.
Polisi y’u Rwanda ikangurira abasabiriza gucika kuri uwo muco mubi; ahubwo bakitabira umurimo utuma biteza imbere, bakanirinda ibibazo bashobora guhura na byo igihe bakora ibyo bikorwa binyuranije n’amategeko.



















TANGA IGITEKEREZO