Polisi y’Igihugu yatangaje ko abana bakomeje kwishora mu migezi n’ibiyaga bikabaviramo gutakaza ubuzima nyuma yo kurohama kuko abashinzwe kubarera baba bahugiye mu mirimo itandukanye.
Urugero ni urwo mu karere ka Burera aho ku itariki ya 29 Nyakanga abana batanu barohamye mu Kiyaga cya Burera biviramo babiri muri bo urupfu; ibyo bikaba byarabereye mu kagari ka Nyamabuye, mu murenge wa Kagogo ubwo abana batanu barimo abo babiri bajyaga koga muri icyo Kiyaga.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Innocent Gasasira, yavuze ko batatu muri abo bana barohowe ari bazima; naho babiri bandi bakaba barakuwe mu mazi bashyizemo umwuka.
IP Gasasira yagize ati "Uretse mu migezi n’inzuzi, hirya no hino uhasanga abana bidumbaguza mu bizenga by’amazi ku buryo hari abahasiga ubuzima. Hakwiye gufatwa ingamba zo kurinda abana ukurohama n’ibindi bibazo bashobora guhura na byo bitewe no kutabitaho."
Yongeye gusaba ababyeyi n’abandi bashinzwe abana kubahozaho ijisho kugira ngo babarinde ibyago byo kugwa mu byobo cyangwa kurohama mu bizenga by’amazi, imigezi, inzuzi n’ibiyaga.
Nimero ya telefone ya Polisi y’ubutabazi bwo mu mazi ku muntu waba uhuye n’ikibazo ni 110.
IG Gasasira avuga ko ku baturiye ibiyaga n’andi mazi; yaba atemba cyangwa ari hamwe yabagiriye inama agira ati," Koga muri ayo mazi si bibi; ariko ni ngombwa ko ujyamo aba azi koga; kandi akaba afite ibikoresho bimurinda kurohama.
IP Gasasira yasabye buri wese ubonye umwana arimo akinira cyangwa yidumbaguza mu biyaga, inzuzi, imigezi n’ibidendezi kumubwira kuva muri ayo mazi.



















TANGA IGITEKEREZO