Ibi bikorwaremezo byahawe abaturage bo mu Mudugudu wa Nyamikoni, Akagari ka Cyanya, byatashywe ku mugaragaro kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Gicurasi, ubwo hatangizwaga ku rwego rw’igihugu icyumweru ngarukamwaka cyahariwe ibikorwa bya polisi y’u Rwanda (Police Week), bitegura isabukuru y’imyaka 17 imaze ishinzwe.
Ingo 155 zo muri uyu mudugudu zahawe umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba; mu gihe mu gihugu hose icyo gikorwa kizagera ku ngo 3000 zirimo 773 zo mu Ntara y’Iburasirazuba.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel Gasana, yavuze ko iki ari igihe cyo kwisuzuma kugira ngo harebwe icyo igihugu kigezeho mu myaka 17 polisi ibayeho ndetse inakora ibikorwa bigamije kubungabunga umutekano n’iby’iterambere.
Ati “Imyaka 17 polisi ibayeho, umukuru w’igihugu atanze umurongo, agatanga ibikorwa, ubumenyi n’ubushobozi kugira ngo tubigereho, ubu ng’ubu twisuzume turebe mu myaka tumaze ibyo twagezeho byatumariye iki? Ni byinshi, iyo tuvuga umutekano tuba tuvuga ko ubuzima bw’igihugu, imibereho myiza y’abaturage, iterambere n’uburyo Abanyarwanda babanye bitarimo umutekano muke, akarengane n’ibindi.”
IGP Gasana yavuze ko ibyo igihugu kimaze kugeraho bitari n’umutekano byakozwe kubera ubufatanye bw’inzego zose, asaba abaturage kongera ubwo bufatanye kugira ngo igihugu kibashe gutera imbere.
Yabasabye kandi kubungabunga umutekano kuko ibigerwaho byose ariwo biba bishamikiyeho. Yabibukije ko bagomba gufatanya na polisi mu kurwanya ibyaha n’ibiyobyabwenge bigaragara cyane muri aka karere, birimo urumogi ruhanyuzwa ruvuye muri Tanzania n’inzoga z’inkorano rimwe na rimwe zinateza umutekano muke haba mu miryango no muri sosiyete.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka wari umushyitsi mukuru muri uwo muhango, yashimangiye ko igihugu kimaze kugera kuri byinshi gishingira ku miyoborere myiza, anabasaba kubisigasira kugira ngo bizabashe kubageza ku iterambere.
Ati" Ibi byose n’ibindi ntavuze biri kuba kubera ko igihugu cyacu gifite ubuyobozi bwiza, ubuyobozi bwita ku baturage, bubabazwa, bushakisha ibisubizo ku bibazo byugarije abaturage, burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame[…] Iyo bitaba ubuyobozi bwiza nkuko nabivuze hari abari kuzarinda barunduka bakava kuri iyi Isi batazi ikintu kitwa umuriro. Hari abari kuzarinda bapfa bazi ko ikintu kibaho cyaka nijoro, mu mwijima ari agatadowa; ariko uyu munsi nagira ngo mbabwire ko n’uwari wihebye ko bitazamugeraho, ibi byakozwe bimuhe icyizere ko nawe azabibona.”
Kaboneka yasabye abahawe ibyo bikorwaremezo kuzabifata neza kuko ari bo bifitiye akamaro aho kuba polisi cyangwa leta nkuko bamwe babyibwira. Yababwiye ko ubwo babonye amazi bagomba kuyakoresha mu bikorwa birimo n’isuku, abibutsa ko byaba biteye isoni begerejwe amazi ariko nyuma bakazagaragaraho umwanda haba ku myambaro cyangwa ku bikoresho bariraho.
Abaturage bahawe umuriro bashimangiye ko bazawufata neza kugira ngo ubateze imbere.
Ndabakenga Samuel yagize ati “Aya mashanyarazi twiteguye kuyabyaza umusaruro kuko twahuraga n’ibibazo; nk’ubu abana banjye [bane] iyo bashakaga gusubira mu masomo byasabaga ko buri wese muha agatadowa ke ko gukoresha areba mu ikaye, ariko ubu kuba tubonye umuriro tugiye kuwusigasira kuko ari twe ufitiye akamaro kurusha abawutuzaniye.”
Aba baturage kandi bashimangira ko bari bafite ikibazo cy’uko bagiraga ivomo rimwe ry’amazi ku buryo byabasabaga gutonda umurongo muremure bakahamara igihe kirekire kugira ngo babashe kubona amazi ndetse abanyeshuri bakanakererwa ku ishuri. Ariko ngo kuba bagize amavomo ane kandi agiye abegereye bizabafasha gukuraho izo mbogamizi.
Icyumweru cyahariwe ibikorwa bya polisi cyatangijwe uyu munsi mu gihugu hose. Biteganyijwe ko bizasozwa kuri 16 Kamena uyu mwaka ari nayo tariki polisi y’u Rwanda izizihirizaho isabukuru y’imyaka 17 imaze ishinzwe. Ibikorwa byo kugeza amazi n’umuriro ku baturage, ubukangurambaga bwo kurwanya ibyaha n’ibiyobyabwenge no kurengera ibidukikije ni bimwe mu bizibandwaho muri icyo cyumweru.
Ibi bikorwa bije bisanga ibiri gukorwa n’ingabo z’u Rwanda mu cyumweru cyiswe ‘Army Week’ kizamara amezi abiri gifasha abaturage kuva mu bwigunge.



















TANGA IGITEKEREZO