00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Polisi yafashe abakekwaho kuyogoza iby’abandi, isaba abibwe bose kuyigana

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 13 March 2015 saa 09:43
Yasuwe :

Polisi y’u Rwanda yafashe abajura n’abandi bakekwaho ibyaha bitandukanye, umwe yemera ko amaze imyaka itanu yiba ibikoresho bihenze by’aho barangaye, abibwe bakangurirwa kuyegera.

Muri uyu mukwabo wakozwe mu rwego rwo kurushaho kubumbatira umutekano mu mujyi wa Kigali wamaze iminsi ibiri utangiye , ku wa kane tariki ya 12 Werurwe 2015, hafashwe ibintu byinshi byibwe, kandi ukaba ukomeje.

Ibyafashwe birimo ibikoresho by’ikoranabuhanga nka mudasobwa, byahise bijyanwa kuri sitasiyo za Polisi zitandukanye zo mu turere byafatiwemo.

Umwe mu bafatiwe muri uyu mukwabo witwa Murenzi Aloys, yiyemereye ko yagize uruhare mu kwiba bimwe mu bikoresho by’ikoranabuhanga byeretswe itangazamakuru ku ya 12 Werurwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro, ari naho afungiwe.

Yavuze ko we n’abo bibanaga babanzaga kwica inzugi n’ingufuri by’inzu babaga bagiye kwibamo, kandi ko bibandaga aho abantu batari cyangwa aho barangaye.

Yagize ati "Natangiye kwiba muri 2010, maze kubifungirwa inshuro eshatu. N’ubwo nari maze kwiba ibintu bitari bike, ntacyo byamariye. Ndakangurira abakibikora n’abatekereza kubikora kubireka. Ndi urugero rwiza rw’ingaruka zabyo".

Kuri iyi sitasiyo kandi hafungiwe umwe mu baguze bimwe muri ibyo bikoresho by’ikoranabuhanga by’ibyibano byafashwe bihabitse, wemera ko atakwanga kubigura kuko bimwungura.

Ati "Umuntu akuzaniye imari ya make ntiwayanga, ariko sinari nzi ko ibyo naguze ari ibyibano".

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CSP Celestin Twahirwa yabwiye abiba ko ntaho bazacikira polisi

Yagize ati "Ababikora bamenye ko bazafatwa. Abantu bakwiye kurushaho gufata ingamba zo kurinda ibyabo".

CSP Twahirwa yakanguriye abaguzi kujya babika inyemezabuguzi kuko ari zo zerekana ko ari ba nyiri imitungo, naho abacuruzi, abakangurira by’umwihariko gushyira ibikoresho bifata amashusho mu nyubako bakoreramo, kugira ngo byoroshye iperereza mu gihe habayeho ubujura. Yakanguriye kandi abaturage kwirinda kugura ibintu bidafite inyemezabuguzi.

Stella Uwanyirigira, umwe mu bafatiwe ibikoresho yari yaribwe, yagize ati: "Ndashima Polisi y’u Rwanda kuba yarafashe, ikaba yananshyikirije mudasobya eshatu muri eshanu nibwe mu ijoro ryo ku ya 19 Nzeri".

Yavuze ko abazibye babanje kwica ingufuri y’inzu ye asanzwe atangiramo serivisi zitandukanye zijyanye n’ikoranabuhanga (Cyber Café) iherereye mu murenge wa Kimironko.

Twahirwa yakanguriye abibwe, kwegera sitasiyo za Polisi zibegereye kugira ngo barebe niba mu byafashwe haba harimo ibyabo.

Imwe mu mirongo ya terefone yatanze, yahamagarwa kugira ngo umuntu amenye niba hari ikintu cye cyaba cyarafashwe, ndetse no gutanga amakuru yafasha muri iki gikorwa, harimo: 0788311117 (Kicukiro), 0788311121 (Remera), 0788311122 (Muhima) na 0788311123 (Nyamirambo).

[email protected]
twitter:@NTADEUS


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages